Afurika y’Epfo yafunze imipaka yo ku butaka kubera Covid-19

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Mutarama 2021 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko imipaka yo ku butaka ifunze kugeza tariki 15 Gashyantare mu rwego rwo guhangana n’ubwandu bwa Coronavirus bukomeje gukaza umurego.

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri uyu wa Mbere, Ramaphosa yavuze ko icyorezo gikomeje kwiyongera, aho abandura muri iyi minsi barusha ubwinshi abanduraga mu ntangiriro z’icyorezo umwaka ushize.

Yavuze ko uhereye mu mpera za Ukuboza 2020, hamaze kwandura abantu bagera ku bihumbi 190 mu gihe kuri ubu mu bitaro harimo abasaga ibihumbi 15.

Zimwe mu ngamba zari zafashwe mu mpera za Ukuboza zizakomeza gushyirwa mu bikorwa zirimo nko gufunga utubari, ahahurira abantu benshi nko muri pariki n’ahandi ho kwidagadurira.

Perezida Ramaphosa yavuze ko mu mihango yo gushyingura hakomeje kuba hamwe mu hakwirakwiza icyorezo.

Yavuze ko igihugu cye cyamaze gutumiza miliyoni 20 z’inkingo za Coronavirus, zikaba zizatangira gutangwa mu mezi make ari imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .