Afurika yategujwe ubwiyongereye bw’ubwandu bushya bwa Coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 27 Kamena 2020 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC), cyabwiye ibihugu bya Afurika ko bigomba kwitonda no kwitegura imibare mishya y’ubwandu bwa coronavirus, nyuma yo kugenda byoroshya gahunda yo kuguma mu rugo.

Iki kigo giherutse kuvuga ko nyuma y’aho icyorezo cya coronavirus kigeze ku mugabane wa Afurika, ibihugu bigera kuri 43 aribyo bimaze gufunga imipaka yabyo mu kwirinda ubwandu bw’iki cyorezo.

Usibye ibihugu 43 byafunzwe burundu imipaka, CDC ivuga ko ibindi bihugu 35 byashyizeho isaha yo gutaha mu rwego rwo guhagarika ikwirakwizwa rya virusi.

Umuyobozi wa Africa CDC, John Nkengasong, yavuze ko nubwo iki cyorezo cyatinze kugera kuri uyu mugabane, ariko ubu umubare w’abapfa n’abandura ukomeje kwiyongera munsi ku wundi.

Kugeza ubu abamaze kwandura muri Afurika Coronavirus ni 362 616, naho 9 317 bamaze gupfa.

Yagize ati "Afurika igomba kwitonda no kwitegura kubera ubwiyongere bw’iki cyorezo, nk’uko bimaze kugaragara muri Amerika y’Epfo kubera koroshya gahunda zo kwirinda.”

Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua bivuga ko uyu muyobozi agaragaza ko urukingo rw’iki cyorezo arirwo gisubizo cyonyine kizatuma ibihugu bya Afurika, bizashobora gusubiza ku murongo ubukungu.

Nkengasong avuga ko hakwiye kubaho ingamba zo gukusanya ubushobozi bwo kuzagura inkingo zihagije igihe zizaba zabonetse kugira ngo zizatangwe mu buryo bukwiye.

Iki kigo kivuga ko akarere ka Afurika y’Epfo ubu ari ko kibasiwe cyane ku mugabane wa Afurika ku bijyanye na virusi ya COVID-19, kakaba karaciye kuri Afurika y’Amajyaruguru.

Umuyobozi wa Africa CDC, John Nkengasong, yavuze ko umugabane wa Afurika ukwiye kwitegura ubwiyongere bwa Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .