Cameroon: Abatekamutwe bibasiye Minisitiri

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abatekamutwe bibasira rubanda rwa giseseka bagamije kubacucura utwabo, kuri iyi nshuro abo muri Cameroun bo bahangaye Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Dodo Ndoké Gabriel, bamutwara nimero ya telefone yari asanzwe akoresha.

Mu buryo busa no kuburira abo yari asanzwe atungiye nimero, minisitiri Dodo Grabiel yahise yihutira kumenyekanisha iby’aka gahomamunwa, asaba abo baziranye kuza kwigengesera mu gihe hagira ubusaba amafaranga mu izina rye.

Uyu mugabo yavuze ko iki kibazo yahise agishyikiriza inzego z’umutekano, ku buryo mu gihe kidatinze araza gusubirana nimero ye ya telefone.

BBC ivuga ko abatekamutwe bo muri Cameroon atari ubwa mbere bahangara umuntu w’icyubahiro nk’uyu, kuko mu bihe bitandukanye abaminisitiri bagiye bibasirwa na ba rusahurira mu nduru bafunguraga konti ku mbuga nkoranyambaga babiyitiriye, kugira ngo babone uko bacucura abantu.

Minisitiri Dodo Ndoké Gabriel, yibasiwe n'abatekamutwe bamutwara nimero ya telefone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .