Coronavirus: Ubukungu bwa Afurika bukomeje kujya habi, ubushomeri buriyongera ubutitsa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi atandatu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritangaje ko Coronavirus ari icyorezo, Umugabane wa Afurika nturahungabana cyane mu bijyanye n’abacyanduye cyangwa abo kimaze kwica nk’iyindi, gusa ku ruhande rw’ubukungu umaze gushegeshwa cyane nacyo kurenza ahandi hose ku Isi.

Ingaruka za Coronavirus ku bukungu ni nyinshi cyane muri Afurika. Nkuko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ibyerekana, ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 20 ishize, ubukungu buzasubira inyuma cyane.

Banki y’Isi iherutse gutangaza ko umusaruro mbumbe w’ibihugu bya Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara uzamanuka ku kigero cya 5% munsi ya zeru. Nko ku Rwanda, ubukungu muri uyu mwaka wa 2020 buzazamuka ku gipimo cya 2% mu gihe bwari bwazamutse 9.4 ku ijana umwaka ushize.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ingaruka za Coronavirus zizagera no ku bukungu bw’igihugu n’ubw’Isi muri rusange, gusa ashimangira ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ubuzima bw’abaturage n’imibereho yabo ntibibangamirwe cyane.

Ati “Ni ugushakisha uburyo ubuzima butahagarara ahubwo tukajanisha dukurikije uko ikibazo giteye, dushaka uko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, ntibuhungabanywe n’iki cyorezo ariko nabwo ntibicwe n’inzara. Ntibibe hagati byo kwicwa n’icyorezo cyangwa kwicwa n’inzara.”

Imibare yerekana ko ibihugu byo muri Afurika cyane cyane ibishingiye ubukungu bwabyo ku gucukura peteroli bizazahazwa cyane na Coronavirus kuko ahenshi ingendo zahagaze igihe kirekire. Ibyo birimo Algérie, Angola na Nigeria.

Ibihugu kandi bishingira ubukungu bwabyo ku bukerarugendo nabyo bizasubira inyuma ndetse ubushomeri bwiyongere. Ibyo birimo nka Tunisie, Maroc n’Ibirwa bya Maurice.

Ubushomeri ku Mugabane wa Afurika bukomeje kwiyongera, aho Banki Nyafurika Itsura Amajyambere iteganya ko abagera kuri miliyoni 30 bazatakaza imirimo yabo.

Mu Rwanda, ubushakashatsi bushya ku gipimo cy’umurimo n’ubushomeri bwakozwe muri Gicurasi 2020 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwagaragaje ko habayeho ukwiyongera kw’abantu badafite akazi n’igabanuka ry’abari bagafite.

Muri Gicurasi 2020, umubare w’abantu bafite imbaraga zo gukora bari hejuru y’imyaka 16 bafite akazi bari 4,104,303 bingana na 55.2 ku ijana by’abantu bose bari ku isoko ry’umurimo. Abashomeri biyongereyeho abantu 368,484 bingana n’inyongera ya 68.6 ku ijana.

NISR yatangaje ko igipimo cy’ubushomeri cyiyongereye cyane mu gihe igipimo cy’abantu batari ku isoko ry’umurimo kitahindutse ugereranyije Gicurasi 2020 na Gashyantare 2020.

Raporo ya NISR yagize iti “Muri Gicurasi 2020, igipimo cy’ubushomeri cyari 22.1% bitewe n’ubwiyongere bw’abashomeri, aho bageze ku 905,198 bavuye ku 536,714 bariho muri Gashyantare 2020, ubwo bari 13.1%”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .