EAC yiyemeje gushyigikira Amina Mohammed uri guhatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 4 Ukwakira 2020 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwatangaje ko ibihugu bigize uyu muryango byahisemo gushyigikira mugenzi wabo ukomoka muri Kenya, Dr. Amina C. Mohammed, uri guhatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi, World Trade Organization, WTO.

Dr Amina ari guhatanira uyu mwanya nyuma y’uko uwari uyoboye uyu muryango Roberto Azevêdo yivanye muri uyu mwanya.

Ubuyobozi bwa EAC bwatangaje ko binyuze mu cyemezo cyafashwe na ba Minisitiiri b’Ubucuruzi n’inganda b’ibihugu bigize uyu muryango, bwahisemo gushyigikira uyu mukandida ukomoka muri Kenya kandi bazamuba hafi muri uru rugendo.

Iki cyemezo gikubiye mu ibaruwa yanditswe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda y’u Rwanda ari narwo ruyoboye uyu muryango muri iki gihe.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Amina Mohammed yashimye ugushyigikirwa akomeje kugaragarizwa n’uyu muryango.

Yagize ati “Ndashimira abaminisitiri b’ubucuruzi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba kubera ugushyigikira kandidatire yanjye yo kuba Umuyobozi mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi.”

Mu rugendo rwo kuyobora uyu muryango, Amina Mohammed ahanganye n’abandi barimo, uwahoze ari Minisitiri w’Imari muri Nigeria, Ngozi Okonjo-Iweala, Yoo Myung-hee wo muri Koreya y’Epfo, Mohammad Al-Tuwaijri wo muri Arabie Saoudite na Liam Fox wigeze kuba Minisitiri mu Bwongereza ushinzwe Ubucuruzi.

Imigabo n’imigambi ni yose kuri Dr Mohammed

Muri Kanama Dr Amina Mohammed yatangaje ko mu gihe yaba atoweyiteguye kuzana impinduka nziza muri uyu muryango mpuzamahanga wita ku bucuruzi.

Dr Mohammed yavuze ko akurikije ubunararibonye afite n’umuhate, byafasha WTO kugera ku mikorere y’ubucuruzi ihamye, iciye mu mucyo kandi idaheza.

Yavuze ko akurikije ibibazo by’ubucuruzi byugarije ubuhahirane mpuzamahanga, bigaragaza ko uwo muryango ugeze mu mayira abiri.

Yagize ati “Uri guhuhwa n’imiyaga iturutse mu byerekezo bitandukanye. Ukeneye gutabarwa ugasubizwa mu mwanya wahozemo. Mfite ubumenyi bukenewe haba muri dipolomasi, politiki no mu bya tekiniki mu kongerera imbaraga uyu muryango kugira ngo wongere ube umuryango ubereye abanyamuryango.”

Mu myaka 70 ishize, nibwo uyu muryango washinzwe, nyuma y’intambara ya kabiri y’isi n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu.

Kuva mu myaka ya 1950 kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21, isi yari mu iterambere ry’ubukungu ridasanzwe kandi ubucuruzi bwabigizemo uruhare rukomeye.

Mohammed yavuze ko muri urwo rugendo, WTO yari ifite uruhare rukomeye mu iterambere, gusa ngo siko bikimeze.

Ati “WTO yagiye ivugururwa, bikurikiwe n’ubwiyongere bw’abanyamuryango mu gukemura ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubucuruzi. Ntabwo byari byoroshye gutandukanya WTO n’ubufatanye mu by’ubucuruzi mpuzamahanga. Nyamara uyu munsi, ubucuruzi mpuzamahanga bwugarijwe n’ibibazo bikomeye kurusha no mu gihe uwo muryango washingwaga.”

Yavuze ko natorerwa kuyobora uwo muryango, azaharanira ko habaho amavugururwa kandi amajwi y’abanyamuryango agahabwa agaciro.

Ati “Ndamutse ntorewe kuyobora WTO, nzakorana n’abanyamuryango bose kugira ngo hakorwe amavugurura abereye umuryango. Ibikorwa by’Umuyobozi Mukuru bishobora kugira uruhare mu gutuma umuryango ukomeza kujya mbere. Nzakoresha uyu mwanya n’imbaraga zanjye zose, kugira ngo mfashe WTO kugira uruhare mu iterambere ry’isi.”

Dr Amina Mohammed afite ubunararibonye mu miyoborere n’ubucuruzi mpuzamahanga. Niwe mugore wa mbere wayoboye Inama rusange ya WTO mu 2005, ari narwo rwego rukuru rufata ibyemezo muri uwo muryango.

Mohamed yabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Kenya guhera mu 2008 kugeza mu 2011. Yagize uruhare mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryatumye mu 2010 hatorwa Itegeko Nshinga rishya rya Kenya. Yagize uruhare mu mavugurura y’inzego z’amategeko y’ingenzi mu mateka ya Kenya

Yabaye umunyamabanga wungirijwe w’Umuryango w’Abibumbye, aba n’umuyobozi wungirije wa porogaramu ya Loni yita ku bidukikije, UNEP guhera mu 2011 kugeza mu 2013.

Amina kandi yagize indi myanya itandukanye muri Guverinoma ya Kenya nk’aho yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Uw’uburezi, uw’ikoranabuhanga no guhanga udushya, Siporo, umuco n’ibindi.

Icyiciro cya kabiri cy’amatora kizaba hagati ya 24 Nzeri na 6 Ukwakira 2020, mu gihe amatora ya nyuma ategerejwe ku wa 7 Ugushyingo 2020.

EAC yiyemeje gushyigikira Amina Mohammed uri guhatanira kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwatangaje ko ibihugu bigize uyu muryango byahisemo gushyigikira mu genzi wabo ukomoka muri Kenya, Dr. Amina C. Mohammed uri guhatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi, World Trade Organization, WTO.

Dr Amina ari guhatanira uyu mwanya nyuma y’uko uwari uwoyoboye uyu muryango Roberto Azevêdo yivanye muri uyu mwanya.

Ubuyobozi bwa EAC bwatangaje ko binyuze mu cyemezo cyafashwe na ba Minisitiiri b’Ubucuruzi n’inganda b’ibihugu bigize uyu muryango ko bwahisemo gushyigikira uyu mu kandida ukomoka muri Kenya kandi bakazamuba hafi muri uru rugendo.

Iki cyemezo gikubiye mu ibaruwa yanditswe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda y’u Rwanda ari narwo ruyoboye uyu muryango muri iki gihe.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Amina Mohammed yashimye ugushyigikirwa akomeje kugaragarizwa n’uyu muryango.

Yagize ati “Ndashimira abaminisitiri b’ubucuruzi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba kubera ugushyigikira candidature yanjye yo kuba umuyobozi mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi.”

Mu rugendo rwo kuyobora uyu muryango, Amina Mohammed ahanganye n’abandi barimo, uwahoze ari Minisitiri w’Imari muri Nigeria, Ngozi Okonjo-Iweala, Yoo Myung-hee wo muri Koreya y’Epfo, Mohammad Al-Tuwaijri wo muri Arabie Saoudite na Liam Fox, wigeze kuba Minisitiri mu Bwongereza.

Amina Mohammed yashimye ugushyigikirwa ari kugaragarizwa na EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .