Ethiopia: Hatangijwe ikinyamakuru cyandika mu nyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 23 Nzeri 2020 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kubona ko abafite ubumuga bwo kutabona bahura n’imbogamizi zo kutagerwaho n’amakuru, umunyamakurukazi wo muri Ethiopia, Fiyori Tewolde, yatangije ikinyamakuru kizajya cyandika mu nyandiko babasha gusoma ya “Braille”.

Uyu munyamakuru wakoreraga igitangazamakuru cya leta kizwi nka “Addis Zemen” abaye uwa mbere muri iki gihugu utangije ikinyamakuru cyandika mu nyandiko ya Braille.

Iki kinyamakuru yise Fetil (bisobanura “Urudodo” mu rurimi rwa Amharike) kizajya gisohoka buri wa gatatu, kikazandika ku bibazo by’imibereho, ubukungu na politiki hakiyongeraho n’inkuru zicukumbuye ku bibazo abafite ubumuga bahura nabyo muri Ethiopia.

Iki kinyamakuru kizajya kigurishwa agera kuri 0.82$ ndetse abakifuza bazajya babasha kukibona hirya no hino mu murwa mukuru w’iki gihugu, Addis Ababa.

Nubwo igiciro cy’iki kinyamakuru gikubye kabiri icyo ikinyamakuru gisanzwe kigura bitewe n’uko impapuro kizajya cyandikwaho zihenze, Tewolde avuga ko nabona inkunga zizishyura iki giciro azajya agihereza abo kigenewe ku buntu.

Tewolde aganira na BBC Amharic, yagize ati “Hariho Abany-Ethiopia bagera kuri miliyoni enye bafite ubumuga bwo kutabona kandi nabonye ko batabona amakuru ahagije cyane nk’amatangazo y’akazi anyuzwa mu bitangazamakuru byandika".

Kuri ubu ikinyamakuru cya mbere cya Fetil cyamaze guhabwa guverinoma, ishyirahamwe ryita ku bafite ubumuga ndetse n’indi miryango.

Tewolde avuga ko ibi bizajya bifasha abafite ubumuga bwo kutabona bagana ibi bigo gusoma nk’uko n’abandi basanzwe bategurirwa ibinyamakuru byo gusoma igihe hari serivisi bategereje muri ibi bigo.

Muri Ethiopia, abafite ubumuga, harimo n’abafite ubwo kutabona bakunze kuvangurwa ku isoko ry’umurimo bigatuma babaho mu bukene bukabije.

Iki kinyamakuru cyandika mu nyandiko ya Braille ibasha gusomwa n'abafite ubumuga bwo kutabona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .