Ni nyuma y’uko zigaragaye mu Majyepfo ya Ethiopia na Kenya. Kuri uyu wa mbere FAO yatangaje ko hari ibyana by’inzige byagaragaye mu bice bya Ethiopia, Somalia bikaba bisatira Kenya.
Uyu muryango watangaje ko hatagize igikorwa, muri uku kwezi inzige zagera muri Kenya yose, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda.
Inzige ziteje ikibazo cy’umutekano w’ibiribwa mu karere. Umwaka ushize, ibi byonnyi byangije ibihingwa byinshi mu karere.
FAO yasabye ibihugu gushyira imbaraga mu bwirinzi bugamije kugabanya ingaruka z’inzige ziramutse zihageze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!