FDLR yongeye kugaba igitero ku barinzi ba Pariki ya Virunga, yicamo umwe

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu ya Virunga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), kuri iki Cyumweru bwatangaje ko umwe mu barindaga iyi Pariki yiciwe mu gitero bagabweho n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994, bakomeje no gukora iterabwoba no gufata abagore ku ngufu.

Mu itangazo bashyize hanze, aba bayobozi bagize bati “N’akababaro kenshi, Pariki y’Igihugu ya Virunga irabamenyesha ko umwe mu barinzi bayo, Bagurumwe Chuhoze Déogène, yishwe kuri uyu wa Gatandatu mu gitero cyagabwe n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR.”

Rikomeza rivuga ko “Abatangabuhamya benshi bari muri ako gace, bemeza ko iki gitero cyagabwe na FDLR-RUD, bakaba baranasahuye ibintu bimwe na bimwe mbere na nyuma y’igitero.”

Igitero FDLR yaherukaga kugaba ku barinzi b’iyi Pariki cyabaye muri Mata, kigwamo abagera kuri 12.

Pariki ya Virunga ibamo ingagi zo mu misozi miremire yashinzwe mu 1925, ifite ubuso bwa 7.76 Km2, ikaba ari yo pariki ikuze muri Afurika kurusha izindi, ikaba kandi inasangiwe n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda na RDC.

FDRL yashegeshwe n’ibitero by’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, mu mwaka ushize, byaguyemo benshi mu barwanyi bayo ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru barimo Mudacumura Slyvestre waguye muri Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri umwaka ushize.

Umwe mu barinzi ba parike ya Virunga yahitanwe n'ibitero bya FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .