Guhosha inkongi ku musozi wa Kilimanjaro bikomeje kuba ihurizo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Ukwakira 2020 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi irindwi umusozi wa Kilimanjaro ufashwe n’umuriro, kuri ubu kuwuzimya biracyari ihurizo rikomeye ahanini bitewe n’ubuhaname bwawo, umuyaga ndetse n’ibyatsi byumye biwugaragaraho ku bwinshi.

Inkongi yo kuri uyu musozi yatangiye ku wa 11 Ukwakira. Kuva ubwo Leta yahise ishyira imbaraga nyinshi mu kuzimya umuriro kuri uyu musozi nubwo bitaratanga umusaruro.

Ubuso bumaze gushya bw’uyu musozi bungana na 95.5 Km2 mu gihe ibimera bimaze gushya byo bihangana na 5% by’ibiri kuri uyu musozi wose. Uretse ibimera iyi nkongi kandi yangije ahantu 12 hajyaga hacumbika ba mukerarugendo mu gihe bari mu bikorwa byo gusa ahantu nyaburanga hatandukanye kuri uyu musozi.

Kuri ubu imiryango y’abagira neza yatangiye gukusanye inkunga y’ibyo kurya byo guha abantu bari mu kazi ko kuzimya iyi nkongi dore ko bakora amasaha 24 ku munsi, nyuma y’ubusabe bwa Minisitiri w’umutungo kamere n’ubukerarugendo muri Tanzania, Dr Hamis Kingwangalla.

Umwe mu bari mu bikorwa byo kuzimya uyu muriro Herman Batiho yabwiye The Citizen ko hari icyizere cy’uko mu minsi ya vuba baraba babashije guhashya uyu muriro, yemeza ko hari ubuso bunini bamaze kuzimya nubwo hari ahandi hagenda hafatwa.

Umusozi wa Kilimanjaro ni wo muremure ku mugabane wa Afurika kuko ufite uburebure bwa metero 5895 uvuye ku nyanja ndetse ukagira na metero 4900 uvuye aho utangirira. Uretse kuba muremure muri Afurika, ni nawo muremure ku Isi mu misozi itari mu ruhererekane rw’iyindi.

Uyu musozi kandi ufite umwihariko wo kuba uri muri mike muri Afurika ihorana urubura ku gasongero, bikaba na bimwe mu bituma usurwa n’ibihumbi bya ba mukerarugendo buri mwaka.

Umusozi wa Kilimanjaro umaze iminshi irindwi uri gushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .