00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma ya Nigeria yakomoreye Twitter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 07:14
Yasuwe :

Guverinoma ya Nigeria yakomoreye Twitter yongera gukora muri iki gihugu, nyuma y’amezi arindwi yari ashize ihagaritswe.

Nubwo bimeze gutyo hari abatuye Nigeria bakomeje gukoresha urwo rubuga mu buryo bw’ibanga bukoresha VPN, nubwo Leta yari yababuriye ko abazafatwa bazahanwa.

Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko yakomoreye Twitter nyuma y’uko bemeranyije ibintu bitandukanye birimo no gufungura ishami muri iki gihugu.

Gukomorerwa kwa Twitter muri Nigeria bivuze ko abarenga miliyoni 200 batuye iki gihugu bazongera kuyikoresha nta nkomyi.

Muri Kamena umwaka ushize nibwo Guverinoma ya Nigeria yafunze Twitter muri iki gihugu, nyuma y’uko uru rubuga rusibye ubutumwa bwari bwanditswe na Perezida w’iki gihugu, Muhammadu Buhari.

Ni umwanzuro wamaganiwe kure n’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abaharanira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Mu Ukwakira 2021 nibwo Perezida Buhari yategetse ko hasuzumwa niba urubuga rwa Twitter rwafungurwa mu gihe rwaba rwujuje ibyo rwasabwe.

Abatuye Nigeria bashobora kongera gukoresha Twitter nta nkomyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .