Ibihugu bya EAC byiyemeje gushyigikira Amina Mohammed uhatanira kuyobora WTO

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ku mugaragaro ko ushyigikiye umukandida wa Kenya, Dr. Amina C. Mohammed, uri guhatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi (WTO).

Mu itangazo ryasohotse ku Cyumweru risinyweho n’Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri ba EAC akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Biruta Vincent, wavuze ko ibihugu byo muri EAC byiyemeje gushyigikira Amina Mohammed, nyuma yo kubisabwa n’Umuyobozi w’uyu muryango kuri ubu, Perezida Kagame Paul.

Muri iri tangazo yoherereje bagenzi be ba Kenya, u Burundi, Tanzania, Uganda na Sudani y’Epfo.

Ati “Hashingiwe ku bisubizo byavuye mu bihugu binyamuryango ku busabe bwo gushyigikira umukandida watanzwe na Kenya ku mwanya wo kuyobora WTO. Ntangaje ku mugaragaro ko Ambassaderi Amina C. Mohammed ashyigikiwe nk’umukandida wa EAC ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa WTO.”

Amina Mohammed ahanganye n’abandi bakandida bane bagomba gutoranywamo babiri kuri uyu wa 6 Ukwakira, abo akaba ari bo bazatoranywamo umwe uzahagararira uyu muryango guhera mu Ukuboza uyu mwaka.

Abo bahanganye ni Dr Ngozi Okonjo-Iweala wo muri Nigeria, Yoo Myung-hee wo muri Koreya y’Epfo, Mohammad Maziad Al-Tuwaijri wo muri Arabie Saoudite na Dr Liam Fox wo mu Bwongereza.

Ibihugu 164 binyamuryango y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi, WTO, nibyo bizatoranya abakandida babiri muri aba batanu, bazahatana mu cyiciro cya nyuma hagatoranywamo umwe uzicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’uyu muryango kuva mu Ukuboza.
Abanyamuryango basabwa guhitamo uwo bashyigikira mu buryo bwo kwemeranya rusange, nk’ibi byakozwe na EAC, bituma uwashyigikiwe muri ubwo buryo aba afite amahirwe menshi yo kuba yatsinda.

Dr Amina Mohammed afite ubunararibonye mu miyoborere n’ubucuruzi mpuzamahanga. Niwe mugore wa mbere wayoboye Inama rusange ya WTO mu 2005, ari narwo rwego rukuru rufata ibyemezo muri uwo muryango.

Ubwo yari ayoboye iyo nama, yagize uruhare mu isinywa ry’amasezerano atandukanye agamije guteza imbere ibihugu biri mu nzira y’amjyambere.

Havuguruwe amasezerano agamije gufasha ibihugu bidafite inganda zikomeye kugira ngo zigire inganda zikora imiti yo kuvura ibyorezo nka SIDA n’igituntu. Niwe mugore wa mbere wahagarariye inyungu za Afurika muri WTO no mu mashami ya Loni.

Mohamed yabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Kenya guhera mu 2008 kugeza mu 2011. Yagize uruhare mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryatumye mu 2010 hatorwa Itegeko Nshinga rishya rya Kenya. Yagize uruhare mu mavugurura y’inzego z’amategeko y’ingenzi mu mateka ya Kenya

Yabaye umunyamabanga wungirijwe w’Umuryango w’Abibumbye, aba n’umuyobozi wungirije wa porogaramu ya Loni yita ku bidukikije, UNEP guhera mu 2011 kugeza mu 2013.

Amina kandi yagize indi myanya itandukanye muri Guverinoma ya Kenya nk’aho yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, uw’uburezi, uw’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Siporo, umuco n’ibindi.

Dr Amina Mohammed ashyigikiwe n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ku kuyobora WTO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .