Ikibazo cy’indege zo muri Kenya zijya muri Tanzania gikomeje kuba agatereranzamba

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 15 Nzeri 2020 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ukwezi Tanzania ifashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cyayo indege za Kenya, bisa n’aho ibi bihugu bitarasasa inzobe ngo byumvikane ku buryo bwo gukemura iki kibazo kuko buri kimwe gisaba ikindi kubanza gukemura icyatumye gifata umwanzuro.

Muri Kanama nibwo Guverinoma ya Tanzania yafashe icyemezo cyo gukumira indege z’ibigo byo muri Kenya, nyuma y’uko iki gihugu nacyo cyari cyashyize Tanzania ku rutonde rw’ibihugu umuntu aba afite ibyago byo kwanduriramo icyorezo cya Covid-19, ku buryo abagenzi bavuye muri Tanzania iyo bageze muri Kenya bagomba gushyirwa mu kato.

Ku ikubitiro iki cyemezo cyarebaga indege za Kenya Airways ariko nyuma y’ibyumweru bitatu, Ikigo Gishinzwe iby’Indege za Gisivili muri Tanzania (TCAA) cyaje gusohora itangazo kivuga ko cyakumiye ibindi bigo by’indege bitatu byo muri Kenya. Ibi bigo ni Fly 540, Air Kenya Express na Safarilink Aviation.

Mu ibaruwa yohererejwe Air Kenya, Umuyobozi Mukuru wa TCAA, Hamza Johari, yagize ati "Uburenganzira bwari bwarahawe Air Kenya Express bwo gukora ingendo hagati ya Nairobi na Kilimanjaro guhera ku wa 27 Werurwe kugeza ku wa 25 Ukwakira. Ariko, tubabajwe no kubamenyesha ko iki cyemezo kivanyweho."

Nyuma y’ukwezi kurenga ibi bihugu bisa n’aho bitarumvikana neza ku buryo ibi bibazo bigomba gukemukamo, kuko abayobozi ba Tanzania bavuga ko bazagira icyo bakora kuri iki cyemezo bafashe mu gihe Kenya nayo yaba ibakuye kuri uru rutonde rw’ibihugu aho umuntu aba ari mu byago byinshi byo kwandura Covid-19.

Ku rundi ruhande Kenya nayo ikomeje kuvuga ko kureka abantu bavuye muri Tanzania bakinjira muri iki gihugu uko biboneye kwaba ari ugushyira ubuzima bw’abanyakenya mu kaga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Indege za gisivile muri Kenya akaba n’umwe mu bagize itsinda rya Kenya riri mu biganiro bigamije gukemura iki kibazo, Gilbert Kibe, yabwiye The Citizen ko Tanzania ishaka ko babanza kuyikura kuri uru rutonde kugira ngo nayo ikomorere indege zabo.

Yagize ati “Tanzania irashaka ko Kenya yoroshya ingamba zo kwirinda Covid-19 mbere y’uko yemera isubukurwa ry’ingendo z’indege. Ariko turacyari mu biganiro n’ubuyobozi bwaho ku kizakorwa. Twizeye ko igisubizo kizaboneka vuba.”

Mbere y’ibi bibazo indege zo muri Kenya zari zifite uburenganzira bwo gukora ingendo nyinshi mu cyumweru mu bice bitandukanye bya Tanzania zirimo 14 i Dar es salaam, eshatu muri Kilimanjaro n’ebyiri muri Zanzibar.

Si ubwa mbere Tanzania na Kenya bagiranye ibibazo mu bijyanye n’ubucuruzi kuko mu myaka 16 ishize bagiye bagirana ibibazo ku bijyanye na Visa z’abakozi, imisoro n’uburenganzira ku isoko ku bicuruzwa birimo isukari, amata n’ibiyakomokaho.

Kenya Airways ni kimwe mu bigo by'indege byo muri Kenya byakumiriwe muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .