Ingabo za Kenya n’iza Somalia zakozanyijeho

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru gishize ingabo za Kenya zarasanye n’iza Somalia, mu mirwano yabereye hafi y’umupaka uhuza ibi bihugu byombi.

Abari aho imirwano yabereye bavuga ko ingabo za Kenya zari mu mujyi wa Mandera uri hafi y’umupaka utandukanya ibihugu byombi, ari zo zabanje kurasa zikumira abaturage bo muri Somalia bigarambyaga bavuga ko inzego z’umutekano za Kenya zishe abaturage batatu zibitiranyije n’abo mu mutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.

Igisirikare cya Kenya cyarashe kugira ngo gitatanye abigaragambyaga, ari nako kibabuza kurenga umupaka nk’uko AFP yabitangaje.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Bula Hawo muri Somalia, Mohamed Abdirahman, we yavuze ko abasirikare ba Kenya barashe abaturage ba Somalia bigaragambyaga, maze abasirikare ba Somalia babyumva, nabo bagatangira kurasa. Gusa ngo uku kurasana kwamaze iminota mike.

Igisirikare cya Kenya nacyo cyemeje aya makuru ko iyi mirwano yabaye hagati y’abasirikare b’ibihugu byombi itewe n’abaturage bigaragambyaga.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko nta gihugu na kimwe kiratangaza ko hari uwakomerekeye cyangwa ngo agwe muri iyi mirwano yabaye ku wa 26 Nzeri.

Ingabo za Kenya zikorera hafi y'umupaka uhuza ibihugu byombi nizo zabanje kurasa zikumira abigaragambya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .