Intumwa za ICC zigiye gusura Sudani ngo baganire ku kibazo cya Bashir

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Ukwakira 2020 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Urukiko Mpumahanga Mpanabyaha (ICC) rugiye kohereza intumwa muri Sudani, ngo baganire ku bibazo bya Omar al Bashir wahoze ari Perezida n’abandi bayobozi bahoze ku butegetsi.

Kuri uyu wa Gatandatu, Guverinoma ya Sudani yatangaje ko iryo tsinda rizaba riyobowe n’Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, rizaza kuganira kuri abo bagabo bamaze igihe bashakishwa ku byaha bashinjwa.

Nibwo bwa mbere intumwa za ICC zizaba zigeze muri Sudani kuva Bashir yahirikwa ku butegetsi umwaka ushize.

Bashir uri muri gereza i Khartoum ashinjwa ibyaha by’intambara, Jenoside n’inyokomuntu byakorewe mu Ntara ya Darfur ubwo yari ku butegetsi.

Mu 2009 ICC yamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa kuba inyuma y’ibyo bikorwa bya kinyamaswa byakorewe abaturage b’i Darfur.

Mu bandi bafunzwe harimo Ahmed Haroun na Raheem Muhammad Hussein bahoze mu buyobozi, bose bakekwaho uruhare mu bwicanyi bw’i Darfur bwahitanye abagera ku bihumbi 300.

Abanyamategeko ba Bashir bakunze kumvikana bamagana ibyaha ashinjwa, ndetse bashimangira ko bishingiye kuri politiki.

Bashir amaze umwaka urenga afungiye i Khartoum muri Sudani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .