Iran yahakanye gushaka kwica Ambasaderi wa Amerika muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nzeri 2020 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Iran, Saeed Khatibzadeh, yahakanye amakuru yakwirakwijwe y’uko icyo gihugu cyashatse guhitana Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika y’Epfo.

Ikinyamakuru Politico cyatangaje ko ku wa 13 Nzeri 2020, Iran yateguraga guhitana Ambasaderi Lana Marks, usanzwe ari inshuti yihariye ya Perezida Donald Trump.

Icyo kinyamakuru kivuga ko amakuru cyayahawe n’abadipolomate babiri ngo Iran yashakaga kwihimura ku rupfu rw’umusirikare wayo mukuru General Qasem Soleimani wiciwe muri Iraq na Amerika muri Mutarama 2020.

Saeed Khatibzadeh yatangaje ko nta shingiro iyo nkuru ifite.

Yagize ati “Turagira inama abayobozi ba Amerika kurekera aho gukoresha uburyo bushaje mu gukwirakwiza urwango bafitiye Iran mu ruhando mpuzamahanga.”

Soleimani yiciwe mu gitero cy’indege za Amerika zitagira abapilote, yicirwa ku kibuga cy’indege mu Mujyi wa Baghdad.

Ambasaderi Lana Marks ubwo yaganiraga na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .