Kabila yagarutse mu ruhando rwa politiki muri RDC nk’Umusenateri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2020 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, yitabiriye ku nshuro ya mbere itangizwa ry’igihembye cya Nzeri cy’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena muri RDC, nka Senateri w’ibihe byose.

Kuva imirimo y’inteko y’iki gihugu yatangira, nibwo bwa mbere Kabila yitabiriye inteko nk’umusenateri. Mu 2019 nibwo yahawe uyu mwanya nyuma yo kurangiza manda ze nka Perezida wa Repubulika.

Iki gihembwe cyitabiriwe na Kabila kizasuzumirwamo ibijyanye n’ingengo y’imari muri iki gihugu ndetse ni cyo kizigirwamo izindi ngingo zitandukanye zirimo n’ishyirwaho ry’abagize za Komisiyo zitandukanye zirimo Komisiyo y’Amatora n’izindi.

Kabila yari agaragiwe ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .