Prof Agnes Binagwaho mu bagiye guhabwa impamyabumenyi z’icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Kaminuza ya Stellenbosch (SU) yo muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko igiye gutanga impamyabumenyi z’ikirenga z’icyubahiro ku bantu batandatu b’indashyikirwa, bashimirwa umusanzu ntagereranywa batanze mu nzego z’ubuvuzi, ubuvanganzo, ubuhanzi, ubucuruzi, ubumenyi, uburezi n’iterambere ry’abaturage.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, SU yatangaje ko abo bantu batandatu ari Prof Agnes Binagwaho ufatwa nk’inzobere mu buvuzi bw’abana mu Rwanda n’Umuyobozi Mukuru wa Artscape Theatre Centre, akaba n’impirimbanyi y’abatagira kivurira muri Afurika y’Epfo, Dr Marlene le Roux.

Harimo kandi Umuyobozi Mukuru wa Women Investment Portfolio Holdings, Louisa Mojela (Afurika y’Epfo); Umuhanga mu mibare, Prof Daya Reddy (Afurika y’Epfo); Umwanditsi Prof Marlene van Niekerk (Afurika y’Epfo) n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo gishinzwe ireme ry’uburezi muri Afurika y’Epfo, Prof John David Volmink.

Iyi kaminuza yakomeje iti "Ubwitange bwabo budacogora n’imbaraga zidasanzwe mu kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abantu bihura neza cyane n’icyerekezo cya SU gishimwa ku rwego rw’isi, kidaheza kandi kizana ibishya, aho ubumenyi bukomeje gutera imbere muri serivisi zihabwa abaturage.”

Binagwaho yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’ubumenyi mu buvuzi n’ibijyanye n’ubuzima, (Degree Doctor of Science (DSc) in Medicine and Health Sciences), n’abandi bagenda bahabwa izo mpamyabumenyi zijyanye n’ibyiciro babarizwamo.

Biteganyijwe ko izi mpamyabumenyi z’ikirenga zizemezwa ndetse bakazishyikirizwa mu 2021.

SU ivuga ko gutanga ipmamyabumenyi z’icyubahiro ari uburyo bugamije gushimira abantu bafatwa nk’indashyikirirwa n’icyitegererezo mu byo bakora.

Prof Agnes Binagwaho uretse kuba umuganga w’abana, yakoze mu nshingano zitandukanye aho yabaye Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, ubu ni Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity, UGHE, ifite icyicaro i Buraro mu Karere ka Burera.

Dr Binagwaho yagenewe impamyabumenyi y'icyubahiro mu buvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .