Kenya: Abayobozi n’abacuruzi bakomeye barashinjwa kwitwaza Coronavirus bakimakaza ruswa

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Abarimo abayobozi n’abacuruzi bakomeye muri Kenya barashinjwa gukoresha nabi amafaranga yari agenewe kugura ibikoresho byo guhangana na COVID-19.

Leta yategetse ko hakorwa iperereza ryihuse ku bantu 15 biganjemo abayobozi ndetse n’abacuruzi bakomeye, bavugwaho kugira uruhare mu gukoresha nabi amafaranga yari agenewe guhangana na Coronavirus.

Kenya yakiriye agera kuri miliyari ebyiri z’amadolari yo kuyifasha mu kugura ibikoresho byo mu rwego rw’ubuzima byo guhangana na Coronavirus. Gusa abakora mu nzego z’ubuzima bakomeje kwerekana ko bahangayikishijwe no kutagira ibikoresho by’ubwirinzi bihagije, bigatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.

Ikigo gishinzwe gutanga Ibikoresho by’Ubuzima cya “KEMSA” cyahakanye uruhare mu gukoresha nabi amafaranga kivuga ko nta faranga na rimwe ryibwe.

Iperereza ryakozwe na Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire no Kurwanya Ruswa (EACC) ryerekanye ko habayeho ikoreshwa nabi rya miliyoni 7.8 z’amadolari yari agenewe kugura ibikoresho by’ubutabazi n’iby’ubwirinzi byo gufasha abakora mu nzeho z’ubuzima.

Rigaragaza ko habayeho kwica amwe mu mategeko yari asanzwe arebana no gutanga amasoko ya Leta.

Raporo EACC yashyikirije Sena isaba ko bamwe mu bayobozi bo mu Kigo cya KEMSA n’abo muri Minisiteri y’Ubuzima bashyikirizwa Ubushinjacyaha kuko ihamya ko ari bo bihishe inyuma y’iri koreshwa nabi ry’aya mafaranga.

Icyiciro cya kabiri cy’iri perereza ngo kizaba cyibanda ku kugenzura sosiyete z’ubucuruzi zimwe na zimwe bivugwa ko zaba zarasaruye kuri aya mafaranga mu buryo butanyuze mu mucyo.

BBC ivuga ko mu nyandiko KEMSA yashyikirije Sena igaragaza uko amasoko yatanzwe, hari aho bigaragara ko hari sosiyete zahawe amasoko kandi zarashinzwe mu byumweru bike mbere y’uko atangwa.

Urugero rutangwa n’urwa Shop and Buy limited yahawe isoko rya miliyoni $10 kandi ngo yarashinzwe mu kwezi kwa Kabiri, nyuma y’ibyumweru bike hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus. Gusa yo ivuga ko nta kosa yigeze ikora.

Izindi ngero n’aho hari abacuruzi bafitanye amasano ya hafi n’abayobozi bahawe amasoko, bagatangira ibicuruzwa ku giciro kiri hejuru cyane y’igisanzwe ku isoko.

Muri Kanama abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakoze imyigaragambyo bavuga ko batishimiye kuba badafite ibikoresho by’ubwirinzi bihagije.

Nyuma kandi bongeye kuzamura amajwi bavuga ko Leta itabishyura amafaranga yabemereye.

Bamwe mu baganga kandi bavuga ko ikoreshwa nabi ry’amafaranga yagenewe guhangana na Coronavirus, rishobora kuba ryarateje impfu za bamwe mu barwayi.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu gace ka Machakos, Dr Ancent Kituku, yagize ati “Niba mu by’ukuri hari amafaranga yari agenewe kubaka ahajyanwa abarwayi bakitabwaho cyangwa kugura ibikoresho by’ubwirinzi, akaba yarakoreshejwe nabi, birumvikana ko ibyo bizateza impfu nta kabuza. Twakwemeza rero ko ruswa itera urupfu.”

Kenya imaze kwakira inkunga ingana na miliyari ebyiri z’amadolari yahawe na Banki y’Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Jack Ma Foundation n’abandi, yo gufasha by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuzima kwirinda coronavirus.

Kugeza ubu ariko abaganga barenga 1,000 bamaze kwandura iki cyorezo, mu gihe 10 muri bo bitabye Imana.

Abayobozi bakuru b’Ikigo gishinzwe gutanga Ibikoresho by’Ubuzima (KEMSA), bahakana iby’ibi birego bakavuga ko amakosa yose yaba yarabaye ataba yarabaturutseho kuko nabo ngo bakoreraga ku gitutu.

Umuyobozi Mukuru wa KEMSA, Jonah Manjari n’abandi bayobozi babiri babaye bahagaritswe ku mirimo yabo mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya KEMSA, Kembi Gitura, avuga ko barengeje amafaranga bagombaga gukoresha muri uyu mwaka batabiherewe uburenganzira busesuye.

Ati “Inama y’Ubutegetsi ntiyigeze iha KEMSA uburenganzira bwo kuzamura ingengo y’imari, gusa na none iki ni icyorezo ntabwo twari twaracyiteguye.”

KEMSA kandi iranashinjwa kwanga kugaragaza amazina y’ibigo 25 yahaye amasoko muri ibi bihe.

Perezida Kenyatta ubwe yiyinjiriye muri iki kibazo asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane imvano nyayo yacyo kinashakirwe umuti wihuse.

Kuva Coronavirus yagera muri Kenya muri Werurwe 2020, hamaze kwandura abantu 37,000, ikaba imaze guhitana abagera kuri 659 mu gihe abayikize ari 24,000.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane imvano y'ikibazo cy'ibikoresho byanyerejwe kinashakirwe umuti wihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .