Kenya:Umugabo yatwitse umukobwa we imyanya y’ibanga amuhora gucudika n’umusore

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Kenya yatangiye gushakisha umugabo ukurikiranyweho gukubita no gutwikisha umukobwa we ipasi ku matako n’ibindi bice bigize imyanya y’ibanga amuhora gukundana n’umusore.

Iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyabereye mu gace ka Bukembe ho mu karere ka Kanduyi mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Nyina w’uyu mukobwa w’imyaka 16 avuga ko umugabo we yasazwe n’uburakari nyuma yo kubwirwa n’abaturanyi babo ko hari umusore wo muri aka gace ukundana n’umukobwa wabo.

Mu kiganiro gito uyu mukobwa utavuzwe amazina kubw’umutekano we yahaye ikinyamakuru Nairobinews nyuma yo kumusanga aho arwariye, yavuze uko byagenze kugeza aho se amutwitse.

Ati “Yarampamagaye mu nzu afunga umuryango, ubundi aranzirika atangira ku nkubita mbere yo kuntwika”

Nyuma yo guhohotera umukobwa we uyu mugabo yahise aburirwa irengero.

Umuyobozi wa Polisi yo muri aka gace, Wilson Nanga yavuze ko Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumushakisha.

Ati “twatangije ibikorwa byo gushakisha ukekwaho ibyaha kandi mu gihe tuzaba twamufashe tuzamugeza imbere y’ubutabera”

Kugeza ubu uyu mukobwa ari mu bitaro bya ‘Bungoma County Referral Hospital’ aho ari gukurikiranwa n’abaganga.

Uyu mukobwa yavuze ko se yabanje kumukubita no kumuzirika mbere yo ku mutwika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .