Kenya yirengagije amasezerano ya COMESA, isoresha ibicuruzwa biva mu Misiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2020 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Ibihugu icyenda biri mu Muryango w’Ubucuruzi w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) byashyize umukono ku masezerano atuma bihurira ku isoko rusange aho bihahirana nta nzitizi.

Aya masezerano yasinywe ku wa 31 Ukwakira 2000, atuma ibihugu bikorana ubucuruzi bidasabye ko abashoramari babisorera mu gihe cyo kubyambutsa igihugu kimwe bijya mu kindi.

Kuri ubu Kenya yarenze kuri ayo masezerano ishyiraho umusoro ungana na 25% ku bicuruzwa biyinjiramo bivuye mu Misiri.

Iki kibazo cyazamuye ubukana nyuma yuko abashoramari bibumbiye muri 10th of Ramadan Investors Association, ishyirahamwe ryo mu Misiri babwiwe n’inganda zo muri icyo gihugu ko ibicuruzwa byabo bifatirwa iyo bigeze ku byambu byo muri Afurika birimo na Kenya.

Kenya yirengagije amasezerano ya COMESA bituma ishaka gusaba sosiyete zo mu Misiri kwishyura imisoro ingana na 25% kugira ngo ibicuruzwa byabo birekurwe. Iki cyemezo gihabanye n’amahame yemeranyijweho n’uyu muryango.

Ishyirahamwe rya 10th of Ramadan Investors Association riyobowe na Samir Aref, ryasabye Guverinoma ya Misiri kwihutisha uburyo bwo kuvugurura amasezerano ya COMESA ku buryo bizafasha ibicuruzwa byo mu Misiri kugera mu bihugu 21 byo muri uyu muryango uri ku isonga mu y’ubukungu ikomeye muri Afurika.

Ibihugu icyenda byashyize umukono ku masezerano birimo Misiri, Kenya, Sudan, Mauritius, Zambia, Zimbabwe, Djibouti, Malawi, Madagascar, u Rwanda n’u Burundi.

Aya masezerano avuga ko ibihugu by’ibinyamuryango byakuyeho imisoro ku bicuruzwa bibyinjizwamo ariko byemeranyijweho, ariko bikaba biherekejwe n’icyangombwa cya COMESA cyerekana aho bivuye.

Amasezerano ya COMESA akuraho imisoro n’ibindi biguzi ku bicuruzwa byose biva mu Misiri bijyanwa mu bihugu by’ibinyamuryango.

Samir Aref agaragaza ko aya masezerano ari ingenzi kuri Misiri no ku bicuruzwa yohereza mu bindi bihugu.

Yasabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Nevine Gamea n’uw’Ububanyi n’Amahanga, Sameh Shoukry gufata byihuse ingamba zigamije kongera kuvugurura ayo masezerano.

Ni umwanzuro yerekana ko ugamije gufasha urwego rw’inganda mu Misiri no kwirinda ingaruka byagira ku bicuruzwa bikorwa n’ibyoherezwa hanze.

Ingano y’ibicuruzwa bihererekanwa hagati ya Misiri n’ibihugu byo muri COMESA ifite agaciro ka miliyari $2.5 mu gihe ibyo Misiri ikura muri ibi bihugu bitarenga miliyari $1.

Kenya yirengagije amasezerano ya COMESA, ishyiraho umusoro ku bicuruzwa biva mu Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .