Libya: Abigaragambya batwitse inyubako za Leta bamagana ubuzima bubi batejwe n’intambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2020 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Abigaragambya muri Libya kuri iki Cyumweru batwitse inyubako za Guverinoma mu mujyi wa Benghazi, binubira imibereho mibi na ruswa bikomeje kwifaragaza mu gihugu kimaze imyaka icyenda mu ntambara.

Uwo mujyi uri mu maboko y’ingabo za General Khalifa Haftar ushaka guhirika Guverinoma yemewe ku rwego mpuzamahanga ibarizwa i Tripoli.

Hashize iminsi itatu abaturage bigaragambya bavuga ko bamaze igihe bari mu buzima bubi ndetse kuri uyu wa Gatandatu abigagambya bashwanyaguje amafoto ya Gen Haftar.

Ingabo za Haftar zamaze amezi 14 zirwana ngo zigarurire umurwa mukuru Tripoli ariko zakubiswe inshuro muri Kamena uyu mwaka.

Abigaragambya bavuga ko barambiwe imibereho mibi mu bice bigenzurwa na Haftar, irimo gucikagurika k’umuriro kwa buri kanya, kuba nta mabanki n’ibigo by’imari bihari.

Bamwe bagiye mu mihanda bari bafite n’imbunda, batwika inyubako za Leta nubwo abashinzwe umutekano batabaye bakazimya.

Izo nyubako zatwitswe zubatswe mu 2017 i Benghazi ubwo ingabo za Haftar zari zimaze kwigarurira bidasubirwaho uwo mujyi.

Intambara muri Libya yadutse mu 2011 ihirika Muamar Gaddafi wari umaze imyaka isaga 40 ku butegetsi. Kuva ubwo igihugu ntikirongera gutekana.

Abigaragambya batwitswe inzu za Leta binubira ubuzima bubi babayemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .