Malawi: Perezida Chakwera yahagaritse urugendo yagiriraga muri Tanzania igitaraganya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yahagaritse urugendo rw’akazi yagiririga muri Tanzania mu buryo butunguranye dore ko yagombaga kurusoza kuri uyu wa gatanu, ariko akaza kuva muri iki gihugu mbere ho umunsi umwe.

Perezida Chakwera yageze muri Tanzania ku wa 7 Ukwakira, aho yagombaga kumara iminsi itatu ariko mu buryo busa n’ubutunguranye ahamara iminsi ibiri.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Malawi byavuze ko Chakwera yasubiye mu rugo igitaraganya kubera ibintu by’ingenzi afite agomba gutunganya, birimo no gukemura ikibazo cy’imyigaragambyo yateguwe n’abagore muri iki gihugu

Mu gihe benshi bari biteze ko kuri uyu wa 9 Ukwakira, uyu mukuru w’igihugu akomeza gusura ibikorwa bitandukanye muri Tanzania batunguwe no kumubona ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere, aho yahagurutse saa kumi z’umugoroba.

Mu minsi ibiri yari amaze muri iki gihugu yagiranye ibiganiro na mugenzi we John Pombe Magufuli ndetse asura ibikorwa remezo bitandukanye.

Aha Perezida Chakwera yakirwaga na mugenzi we wa Tanzania Magufuli ubwo yageraga muri iki gihugu ku wa 7 Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .