Mali: Abasirikare bahiritse ubutegetsi mu bahawe imyanya ikomeye muri guverinoma

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Guverinoma nshya yashyizweho na Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Bah Ndaw, igizwe n’abaminisitiri 25 muri bo abagera kuri bane ni abasirikare bagize uruhare rukomeye mu guhirika ubutegetsi muri iki gihugu.

Iyi guverinoma y’inzibacyuho yashyizweho ku wa 5 Ukwakira yiganjemo abasirikare bagize uruhare mu guhirika ubutegetsi bwa Perezida Boubacar Keita ku wa 18 Kanama.

Muri aba basirikare bahawe imyanya ikomeye harimo Col Sadio Camara wari mu bayobozi b’agastiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi wagizwe Minisitiri w’ingabo,mu gihe umuvugizi w’abasirikare bahiritse ubutegetsi, Col-Maj Ismaël Wagué yagizwe Minisitiri w’Ubwiyunge.

Uretse aba basirikare bahawe kuyobora za Minisiteri zitandukanye na Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu yahoze ari umusirikare mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Perezida w'inzibacyuho wa Mali, Bah Ndaw, yashyizeho guverinoma irimo abasirikare bane bagize uruhare mu guhirika ubutegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .