Nairobi igiye gushyiraho umunsi usa n’uw’umuganda mu Rwanda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi, bagiye gushyirirwaho itegeko ribasaba kujya bafata umunsi umwe mu kwezi bagahurira hamwe mu bikorwa birimo ibyo gukora isuku muri uwo mujyi, ni igikorwa twagereranya n’icy’umuganda mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igisirikare rwihariye rwashyiriweho Nairobi, Nairobi Metropolitan Command (NMC), Gen. Mohamed Badi, yabwiye NTV ko iki gikorwa kigiye gushyirwa mu itegeko, ubundi kikaba inshingano za buri wese utuye i Nairobi.

Ati “Buri muturage wese wo muri Nairobi agomba gutanga umunsi umwe buri kwezi, mu bikorwa byo gukora isuku mu gace, ibi bigiye kuzajya mu itegeko noneho bizahita biba inshingano.”

Ibi yabitangaje ubwo abakozi b’uru rwego bari mu gikorwa cyo gusukura umugezi wa Ngong ukunze kujugunywamo imyanda bigatuma wangirika kandi amazi yawo akoreshwa na benshi mu mirimo yo mu rugo.

NTV ikomeza itangaza ko kimwe mu bibangamiye isuku muri uyu mujyi ndetse n’ahandi mu gihugu, ari iyangizwa ry’imwe mu migezi iri muri icyo gihugu harimo n’uyu wa Ngong, aho usanga hajugunywamo imyanda inyuranye kandi hari abifashisha ayo mazi mu bikorwa bya buri munsi.

Gen. Mohamed yavuze ko hariho amategeko atazihanganira uzafatirwa yanduza iyo migezi. Ati “Dufite inzego zishinzwe kubikurikirana, zizagenzura umuntu wese umena imyanda iyo ari yo yose muri umwe mu migezi yo mu gihugu, azashyikirizwa ubutabera.”

Si ubwa mbere Nairobi isabye abaturage kwitabira ibikorwa byo gukora isuku muri uyu mujyi, gusa nibwo bwa mbere iki gikorwa kigiye kujya mu itegeko noneho aho buri wese azaba asabwa n’amategeko kukitabira.

Uretse muri ibi bihe hariho ingamba zihariye zo guhangana na Coronavirus, ubundi byari bimenyerewe ko buri wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, mu Rwanda hose haba umuganda rusange witabirwa na buri muturage uri mu gihugu, kuko mu masaha yawo nta kindi kiba cyemerewe gukorwa.

Igikorwa cy’umuganda ni ubudasa bw’u Rwanda, kuko abanyamahanga babibonye bose birabatangaza, ukuntu abayobozi kuva ku bo mu nzego zo hejuru bahurira mu muganda n’abaturage bo hasi, bagafatanya mu bikorwa byo kubaka igihugu, birimo kwita ku isuku, kubakira abatishoboye, gukora imihanda n’ibindi.

Uretse kandi kuba ukorwa n’abari imbere mu gihugu, usanga rimwe na rimwe n’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda mu bihugu bitandukanye nabo bajya banyuzamo bagakora iki gikorwa babifashijwemo n’inshuti z’u Rwanda ziba muri ibyo bihugu.

Nairobi igiye gushyira mu itegeko igikorwa gisa n'umuganda wa buri kwezi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .