Nigeria: Abantu barindwi baguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 21 Gashyantare 2021 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Indege y’Igisirikare cya Nigeria yakoze impanuka hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Abuja hapfiramo abantu barindwi bari bayirimo.

Umuvugizi w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Ibikunle Daramole, yavuze ko abashinzwe serivisi z’ubutabazi bahise bagera ahabereye impanuk yahitanye ubuzima bw’abantu barindwi bari muri iyo ndege.

Indege yo mu bwoko bwa Beechcraft KingAir B350i yakoze impanuka ubwo yagarukaga ku Kibuga cy’Indege cya Abuja nyuma yo guhura n’ikibazo cya moteri ubwo yerekezaga mu Mujyi wa Minna, uri mu bilometero 110 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Abuja.

Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Nigeria, Sirika Hadi, yemeje ko iyi mpanuka yabaye, avuga ko hategerezwa ikiri buve mu iperereza ry’igishobora kuba cyayiteye.

Ati “Tugomba kwihangana kandi tugategereza ikiri buve mu iperereza riri gukorwa n’igisirikare.”

Abatangabuhamya babonye iyi mpanuka babwiye Reuters ko imodoka zizimya inkongi n’imbangukiragutabara zahise zifashishwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze. Umwe yavuze ko humvikanaga imyuka y’ibinyabutabire byatwitswe ariko nta muriro cyangwa umwotsi wabonekaga mu kirere.

Abantu barindwi baguye mu mpanuka y'indege y'igisirikare cya Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .