00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Perezida Buhari yasabye ko abaminisitiri bashaka kumusimbura begura

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 12 May 2022 saa 07:52
Yasuwe :

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yasabye abaminisitiri bagize Guverinoma ye bashaka kumusimbura, kwegura.

Minisitiri w’Itumanaho, Lai Mohammed yatangaje ko abo baminisitiri bagomba kuba beguye bitarenze tariki 16 Gicurasi uyu mwaka.

Perezida Muhammadu Buhari yagiye ku butegetsi nka Perezida watowe mu 2015. Umwaka utaha wa 2023 muri Gashyantare azaba asoje manda ebyiri z’imyaka umunani, habe amatora yo gushaka umusimbura.

Hari abaminisitiri batanu muri Nigeria batangiye urugendo rwo kwiyamamaza barimo Minisitiri ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, nk’uko Africa News yabitangaje.

Visi Perezida, Yemi Osinbajo niwe wenyine wemerewe gukomeza akazi nubwo yiyamamaje mu ishyaka riri ku butegetsi, All progressive Congress. Impamvu ni uko yatorewe rimwe na Buhari mu 2015.

Itegeko rishya ry’amatora muri Nigeria rivuga ko nta muntu uri mu mwanya wa politiki wemerewe kwiyamamaza mu matora y’ibanze.

Perezida Buhari yasabye abashaka kumusimbura kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .