Nigeria: Umutwe wa Polisi washinjwaga kwica abaturage no gukorana n’abajura washeshwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Nigeria yasheshe umutwe wa Polisi udasanzwe wari ushinzwe kurwanya ubujura, Special Anti-Robbery Squad, nyuma y’iminsi wamaganwa n’abaturage bavuga ko ubahohotera kugeza ubwo bamwe bicwa bazizwa ubusa.

Umujinya w’abaturage warushijeho gukara mu cyumweru gishize nyuma y’amashusho yashyizwe kuri Internet agaragaza abapolisi bica umuturage.

Ku mbuga nkoranyambaga hatangijwe imyigaragambyo yiswe ‘EndSARS” ndetse yashyigikiwe na bamwe mu byamamare bikomeye muri icyo gihugu.

Itangazo ryavuye mu biro bya Perezida Muhammadu Buhari kuri iki Cyumweru, ryavuze ko yasheshe uwo mutwe wa Polisi kandi bigahita bitangira gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wa Polisi muri icyo gihugu, Mohammed Adamu, yatangaje ko abapolisi bari bari muri uwo mutwe barashyirwa mu yindi mitwe, ndetse hagashyirwaho andi mabwiriza akomeye ku bapolisi.

Icyakora bamwe mu baturage ntabwo bashimishijwe n’icyo cyemezo, basaba ko hakorwa n’iperereza abagize uruhare mu bugizi bwa nabi bwose uwo mutwe ushinjwa bakagezwa mu butabera.

Umuyobozi w’umuryango Amnesty International muri Nigeria, Osai Ojigho yagize ati“Polisi igomba kugaragaza ingamba igiye gufata ku bapolisi bashinjwa uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu, bagakorwaho iperereza kandi bakagezwa mu butabera.”

Uyu mutwe washeshwe washinzwe mu 1992 ugamije guhashya ibyaha byari biri kwiyongera muri Nigeria, icyakora nyuma watangiye gushinjwa gufatanya n’udutsiko tw’amabandi wari ushinzwe guhashya.

Abaturage bari bamaze iminsi bigaragambya basaba ko uyu mutwe useswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .