Perezida Ndayishimiye yikomye ibihugu by’amahanga ku bw’ibibazo biri mu Burundi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi yikomye umuryango mpuzamahanga uburyo ukomeje gusuzugura igihugu cye, ndetse avuga ko hari ibihugu bimwe bigikomeje gushaka guteza umutekano muke mu Burundi.

Ndayishimiye yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 75 ya Loni, iri kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Perezida w’u Burundi yavuze ko igihugu cye gifite umutekano usesuye n’amahoro, ari nayo mpamvu nyinshi mu mpunzi zari zarahunze igihugu ziri gutahuka.

Icyakora, yavuze ko hari ibihugu by’amahanga ashinja kugira uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo mu 2015, bishotora u Burundi bishaka guteza umutekano muke.

Yagize ati “Twamaganye twivuye inyuma ubushotoranyi mu bya politiki n’ububanyi n’amahanga bigamije kwibasira u Burundi n’abaturage babwo, bikorwa na Guverinoma z’amahanga zirimo zimwe zagaragaye mu gushaka guhirika ubutegetsi mu 2015 binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.”

Ndayishimiye nta gihugu yavuze izina, ariko yavuze ko hari ibihugu bishaka gukoresha inzira zitemewe ngo bigenzure Politiki mu Burundi, bikanakoresha umuryango mpuzamahanga ngo byibasire ibihugu bidashaka.

U Burundi ni kimwe mu bihugu bikunze kwigwaho n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko ari akarengane ku gihugu cye yemeza ko kirimo amahoro, asaba ko kivanwa mu mirongo y’ibyigwa n’ako kanama.

Ati “U Burundi ntabwo bukwiriye gushyirwa ku mirongo y’ibyigwa n’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano kuko bikorwa ku nyungu z’ibihugu bimwe na bimwe, bititaye ku mibereho myiza y’abaturage b’u Burundi.”

Nubwo Perezida Ndayishimiye avuga ko igihugu cye gifite umutekano n’amahoro, Komisiyo yashyizweho na Loni ngo icukumbure iby’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, iherutse kugaragaza ko nta cyahindutse ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu nyuma y’aho Ndayishimiye agiriye ku butegetsi.

Iyo Komisiyo yagaragaje ko benshi mu bagize uruhare mu ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ku butegetsi bwa Nkurunziza Pierre, banagarutse mu myanya ikomeye muri Guverinoma ya Ndayishimiye.

Inzobere za Loni zavuze ko iyicarubozo, kuburirwa irengero no gufunga abantu binyuranyije n’amategeko, bigikomeje mu Burundi.

Perezida Ndayishimiye yikomye amahanga kubwo gushaka guhungabanya umutekano mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .