Perezida Tshisekedi mu myiteguro ya nyuma yo kuyobora AU

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, arabura amezi ane ngo yicare ku ntebe yo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ni umwanya azafata asimbuye Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uyoboye AU mu mwaka wa 2020.

Perezida Félix Tshisekedi azafata uyu mwanya mu Nama ya AU izaterana muri Gashyantare 2021.

Mu kwitegura gufata inshingano, Tshisekedi yatangiye gushyiraho Komite igizwe n’abantu bafite ubunararibonye mu ngeri zitandukanye izamufasha gutegura ibikorwa by’ingenzi azimakaza mu gihe cy’umwaka azamara ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Tshisekedi yiyegereje abantu ba hafi ye bazamufasha muri gahunda zijyanye n’itangizwa ry’isoko rusange, kunoza ubuhahirane hagati y’ibihugu no kwimakaza icyerekezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cya 2063.

Bazaba bayobowe na Prof. Alphonse Ntumba Luaba, yatoranyijwe kubera ubunararibonye afite ku Karere k’Ibiyaga Bigari. Azakorana n’abandi bantu batanu barimo Daniel Mukoko Samba, wabaye Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Ingengo y’Imari muri Guverinoma ya Augustin Matata Ponyo.

Jeune Afrique yanditse ko muri iyi komite kandi hazashyirwamo abayobozi batandukanye bo muri za minisiteri barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marie Tumba Nzeza na bamwe mu bakozi ba Perezidansi barimo Ambasaderi Nicolas Kazadi.

Iyi komite ikorana bya hafi na Ambasaderi wa RDC muri Éthiopie akaba anahagarariye iki gihugu muri AU, Jean-Léon Ngandu-Ilunga.

Perezida Tshisekedi agiye gufata ubuyobozi bwa AU mu gihe Afurika yitegura gutangiza Isoko rusange rihuriweho n’ibihugu byose (ACFTA).

Gutangira ubucuruzi nk’uko biteganywa mu masezerano ya ACFTA, byagombaga kuba ku wa 1 Nyakanga 2020, ariko ntibyashobotse bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1.3 batuye Afurika n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400 z’amadolari ya Amerika.

Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

Ibikorwa bya mbere by’isoko rusange rya Afurika byitezwe ko bigomba gutangira ku wa 1 Mutarama 2021.

Ibihugu 54 byemewe muri 55 na AU byasinye amasezerano ashyiraho iri soko usibye Eritrea mu gihe kugeza ubu 28 bimaze kuyavugurura bikayajyanisha n’amategeko yabyo y’imbere mu bihugu.

Perezida Félix Tshisekedi arabura amezi ane ngo yicare ku ntebe yo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), azasimbura mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .