00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abarwanyi ba ADF baracyekwaho kwica abasivile barindwi i Beni

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Mutarama 2022 saa 03:32
Yasuwe :

Abasivile barindwi bishwe abandi baburirwa irengero ku wa 12 Mutarama 2022 mu gitero cyitiriwe inyeshyamba za ADF ahitwa Kisima, agace gaherereye muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abagabye igitero banasahuye imitungo y’abaturage nk’uko Radio Okapi yabitangaje, kikaba cyaragabwe ahagana saa yine kuri uwo munsi.

Perezida wa sosiyete sivile mu gace ka Rwenzori, Mumbere Meleki, yatangaje ko abasivile bicishijwe ibyuma ubwo barimo bajya mu mirima yabo ndetse ababagabyeho igitero bagasahura imitungo yabo.

Sosiyete sivile kandi yavuze ko imibare yatangajwe ari iy’agateganyo kuko hakiri abantu baburiwe irengero.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare byiswe Sokola1, Capt. Anthony Mwalushayi yameje amakuru y’iki gitero.

Yatangaje ko cyabaye mu gihe ingabo za FARDC zifatanyije n’iza Uganda zarimo zirasa ku birindiro by’izi nyeshyamba biherereye mu ishyamba rya Kilya muri ako gace.

Nibwo ADF yabacaga mu rihumye ikanyura mu yindi nzira igaherako yica abasivile yahuye na bo.

Kuir uyu wa 14 Mutarama 2022, agahenge kari kongeye kugaruka muri ako gace ndetse abaturage bari bahunze basubira mu byabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .