RDC: Agace ka Minembwe kagizwe Komini, abayobozi bayo batangira imirimo ku mugaragaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Agace ka Minembwe kahawe ubuyobozi mu rwego rwa komini, inkuru nziza itaha mu Banyamulenge n’inshuti zabo kuko ari igikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe, ndetse cyitezweho guhindura imibereyo y’abatuye muri ibi bice cyane cyane mu bijyanye n’umutekano.

Ubwo Joseph Kabila yari akiri ku butegetsi, mu minsi ye ya nyuma hemejwe ko agace ka Minembwe gaherereye muri teritwari ya Fizi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gahindurwa komini ndetse hatoranywa Gad Mukiza Nzabinesha nka burugumesitiri wayo, hanashakwa umwungirije, ariko bari batararahira ngo batangire imirimo.

Nyuma y’igihe gisaga umwaka bemejwe, Burugumesitiri Mukiza n’umwungiriza we batangiye imirimo ndetse ndetse iyi komini nshya itangizwa ku mugaragaro, mu birori byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeri, birimo intumwa zaturutse Kinshasa zirimo abaminisitiri n’abakuru b’ingabo.

Muri abo bayobozi bari mu Minembwe harimo Minisitiri w’Ingabo, Aimé Ngoy Mukena, Minisitiri Ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi n’ivugururwa ry’inzego, Azarias Ruberwa; Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Général Célestin Mbala; Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Théo Ngwabidje n’abadepite batandukanye bagize komisiyo y’ingabo.

Iyi Komini nshya ya Minembwe iherereye mu gace gasanzwe gatuwe cyane n’Abanyamulenge. Kuva mu myaka ishize bakunze gukorerwa ibyaha byibasira inyokomuntu mu buryo ndengakamere, ku buryo bamwe banabibonamo jenoside.

Ni ibikorwa byakunze kugirwamo uruhare n’imitwe ya Mai Mai, mu kwirwanaho Abanyamulenge nabo bakarema uburyo bwo kwirinda binyuze mu mitwe ya Ngumino, Twigwaheno na Adroid.

Guverineri wa Kivu y’Epfo, Théo Ngwabidje, yavuze ko gushyiraho ubuyobozi bwa Minembwe kandi buturutse mu byiciro bitandukanye by’abaturage, bizagira uruhare mu kugarura amahoro muri iki gice.

Ati "Guhera uyu munsi turizera ko dutangiye inzira nshya, inzira yo gushaka amahoro. Ntabwo twifuza gukomeza kumva ubushyamirane hagati y’abana, abaturage ndetse n’ibindi biturage. Turifuza ko ingabo zigarura amahoro hano. Abana baturutse mu biturage byose bagaruke hano i Minembwe: Abafurero, Ababembe, Banyindu, Abanyamulenge, twese turi abana b’Intara ya Kivu y’Epfo."

Mu Ukuboza 2019 nibwo uwari Minisitiri w’Intebe wa RDC, Bruno Tshibala, yasohoye iteka ryemeza ko bimwe mu bice by’Intara ya Kivu y’Epfo bihabwa sitati ya komini z’icyaro, zirimo na Minembwe. Nyuma y’igihe gito hashyizweho abayobozi bazo binyuze mu iteka rya perezida, ibintu ariko bitashimishije amoko yose agize teritwari ya Fizi.

Inkuru yo kugirwa Komini kwa Minembwe yakiranywe ibyishimo byinshi n’Abanyamulenge baherereye muri Congo no hanze yayo, kimwe n’abandi bakurikirana ibibazo byakomeje kubera muri aka gace.

Yifashishije Twitter, uwitwa Muyoboke Richard yavuze ko "kugira ibiro bya FARDC bitanga amakuru i Kinshasa biherereye mu Minembwe, bitanga icyizere cy’uko bazajya babona amakuru y’umwimerere kurusha kuba amakuru yavaga mu Minembwe akajya i Bukavu akabona kujya i Kinshasa, aho yashoboraga kugorekwa. Ariko bizaterwa no kuba umuyobozi w’ingabo muri ako gace ashyigikiye cyangwa arwanya Abanyamulenge."

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami ko gukemura amakimbirane, Dr Aggée Shyaka Mugabe, umwe mu bakurikiranye by’umwihariko ibibazo by’Abanyamulenge kuva mu myaka yo hambere kugeza magingo aya, aheruka kubwira IGIHE ko hari ubwo ingabo za leta zitakunze kwitwara neza mu kibazo cy’Abanyamulenge.

Ati “Ariko hari n’ibyo tugenda dusoma muri za raporo ndetse hamwe na hamwe ukumva n’abasirikare ubwabo bashinjwa gufatanya n’abica Abanyamulenge. Simvuga ko byashyirwa kuri leta yose ya Congo, ariko bamwe mu basirikare cyane cyane bafitanye isano na bariya Bafurero, Ababembe n’abandi, bagera mu baturage boherejwe gutabara, bakitwara nabi ndetse no kurushaho. Ibyo nabyo biravugwa.”

Icyo gihe Dr Mugabe yavuze ko ibyaha byo kwica abantu ubaziza uko baremwe nk’uko byagenze mu Rwanda mu 1994 n’ibindi bisa nka byo, ari ibyaha mpuzamahanga bibangamira amahoro n’umutekano mu buryo burenga imbibi z’igihugu birimo kuberamo.

Ibyo ngo bituma igisubizo kitanagomba kuva ahantu hamwe, ariko Leta ya Congo niyo igomba gufata iya mbere, byaba ngombwa ikiyambaza ibindi bihugu byo mu karere binabifitemo ubunararibonye n’Umuryango w’abibumbye.

Hari hashize iminsi mike abayobozi ba Komini Minembwe batangiye imirimo ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .