RDC: Tshisekedi yasubitse icyemezo cyateje impagarara cyo kugira agace ka Minembwe Komini

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasubitse icyemezo cyari kimaze iminsi kivugwaho cyane cyo kugira komini agace ka Minembwe gatuwemo n’abantu bavuga ikinyarwanda, Abanyamulenge, bakunze gutaka ko uburenganzira bwabo butubahirizwa muri iki gihugu.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo byatangajwe ko agace ka Minembwe kahawe ubuyobozi mu rwego rwa komini. Yari inkuru nziza mu Banyamulenge n’inshuti zabo kuko ari igikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe, cyitezweho guhindura imibereyo y’abatuye muri ibi bice cyane cyane mu bijyanye n’umutekano.

Muri iki Cyumweru, Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu Mujyi wa Goma, rwari rwitezweho gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano bivugwa mu Burasirazuba bw’igihugu cye, ibi bikajyana no kwemeza burundu ko Minembwe, agace gaherereye muri Kivu y’Epfo, kabaye Komini.

Aka gace gatuwemo n’Abanyamulenge bakunze kugaragaza ko bagatuye mu myaka myinshi ishize. Gusa kuhatura kwabo ntibyakiriwe neza n’andi moko kuko bagirirwa nabi, bashinjwa ko atari abenegihugu kavukire ahubwo ko baturutse mu Rwanda kugera n’aho bagerageza kuhabirukana babasaba gusubira aho baturutse.

Ni ibintu bituma aka gace gahoramo umwuka mubi, abanyamulenge bagahora bahanganye n’andi moko arimo Ababembe cyangwa Abapfurero. Ku wa 28 Nzeri, Minisitiri Ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi n’ivugururwa ry’inzego, Azarias Ruberwa, yari yatangaje ko Minembwe igiye kuzamurwa ikaba Komine yigenga, ikintu cyari cyitezweho kuzana amahoro arambye muri ako gace.

Uyu mwanzuro wahise utuma hashyirwaho ubuyobozi burimo Meya n’umwungirije, ariko hari bamwe bahise babyamagana bavuga ko kukagira Komine byaba bigamije gutera imirwi igihugu mu nyungu z’abaturanyi, bavuga u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ari mu Mujyi wa Goma, Perezida Tshisekedi yatangaje ko uyu mwanzuro wo kugira Minembwe Komini, wafashwe atagishijwe inama, ndetse avuga ko udakwiriye kuko ushyira abanye-congo mu bibazo.

Ati “Nanzuye ko ibyari bimaze gukorwa biseswa.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko ikigamijwe ari uko abantu bose babana mu mahoro, aho gufata umuryango umwe ngo uwutandukanye n’abandi. Yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma abantu bagira umutima uhagaze, abasaba gutuza.

Ubwo Joseph Kabila yari akiri ku butegetsi, mu minsi ye ya nyuma hemejwe ko agace ka Minembwe gaherereye muri teritwari ya Fizi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gahindurwa komini ndetse hatoranywa Gad Mukiza Nzabinesha nka burugumesitiri wayo, hanashakwa umwungirije, ariko bari batararahira ngo batangire imirimo.

Nyuma y’igihe gisaga umwaka bemejwe, Burugumesitiri Mukiza n’umwungiriza we bari batangiye imirimo ndetse ndetse iyi komini nshya itangizwa ku mugaragaro, mu birori byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeri, birimo intumwa zaturutse i Kinshasa zirimo abaminisitiri n’abakuru b’ingabo.

Muri abo bayobozi bari mu Minembwe harimo Minisitiri w’Ingabo, Aimé Ngoy Mukena, Minisitiri Ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi n’ivugururwa ry’inzego, Azarias Ruberwa; Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Général Célestin Mbala; Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Théo Ngwabidje n’abadepite batandukanye bagize komisiyo y’ingabo.

Minembwe iherereye mu gace gasanzwe gatuwe cyane n’Abanyamulenge. Kuva mu myaka ishize bakunze gukorerwa ibyaha byibasira inyokomuntu mu buryo ndengakamere, ku buryo bamwe banabibonamo jenoside.

Ni ibikorwa byakunze kugirwamo uruhare n’imitwe ya Mai Mai, mu kwirwanaho Abanyamulenge nabo bakarema uburyo bwo kwirinda binyuze mu mitwe ya Ngumino, Twigwaheno na Adroid.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami ko gukemura amakimbirane, Dr Aggée Shyaka Mugabe, umwe mu bakurikiranye by’umwihariko ibibazo by’Abanyamulenge kuva mu myaka yo hambere kugeza magingo aya, aherutse kubwira IGIHE ko kugira Minembwe Komine bitanga icyizere cy’umuti w’ibibazo Abanyamulenge bamaranye igihe.

Ati “Nicyo cyizere bitanga, ngira ngo umuntu yaba ategereje akareba niba imbaraga zigaragara muri ibi byumweru bingahe zitanga umusaruro mu buryo bufatika, abagabaga ibitero ntibongere kubigaba, abishe abaturage babaziza uko basa wenda bakaba bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, abahamagarira abaturage kwica abandi bagakurikiranwa, n’ibindi bikorwa nk’ibi byagarura icyizere.”

Hari hashize iminsi mike abayobozi ba Komini Minembwe batangiye imirimo ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .