RED Tabara yeruye yemera ko ariyo igaba ibitero mu Burundi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi wa RED-Tabara wiyemereye ko ariwo uri inyuma y’ibitero bitandukanye biri kugabwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Mu bitero biheruka kugabwa mu Burundi RED-Tabara igashyirwa mu majwi ko yaba ariyo ibiri inyuma harimo icyo ku wa 23 Kanama 2020 cyabereye ahitwa Gahuni muri Komini ya Bugarama mu Ntara ya Rumonge, cyaguyemo abagera kuri 16.

Uyu mutwe kandi unashinjwa kuba inyuma y’ikindi gitero cyagabwe i Matongo mu Ntara ya Kayanza ku wa 11 Nzeri 2020.

Nubwo muri ibi bitero byose RED-Tabara yashyirwaga mu majwi yo kuba ibiri inyuma ntiyigeze ibyemera na rimwe kugeza ku wa 15 Nzeri ubwo Umuvugizi w’uyu mutwe, Nahimana Patrick, yeruraga akabwira BBC ko RED-Tabara ari yo yagabye ibitero mu Burundi.

Yagize ati “Ibyo bitero byose birimo biraba mu Burundi birwanya Leta y’i Bujumbura ni RED Tabara irimo kubikora kuva muri Kanama kugeza n’uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko nta gihugu na kimwe kibashyigikira uretse bagenzi babo b’Abarundi.

Ati “Twebwe inkunga ya mbere tuyiterwa n’Abarundi, nibo bamenya icyo turya uyu munsi, nibo bamenya aho amazi yo kunywa tuyakura. Nta kindi gihugu kiri inyuma yacu twe ni ingufu z’Abarundi turi gukoresha uyu munsi.”

Nahimana avuga ko mu byo RED Tabara ishaka harimo n’uko impunzi z’Abarundi zitaha hatabayeho icyo yise ‘ivangura’.

Ati “Icyo dusaba ni uko Abarundi babareka bagataha batavanguye, tugasaba ko abantu batakomeza kwicirwa ubusa, tugasaba ko haba amatora yisanzuye, tugasaba ko habaho ubutabera bwigenga.”

Mu bindi bitero byagiye biba bikavugwa ko ari RED Tabara yabigizemo uruhare harimo icyabaye mu Ugushyingo 2019 kikagabwa ku Ngabo z’u Burundi zari mu gace ka Kibira mu Ntara ya Cibitoke cyahitanye abantu 50.

Kuva mu 2015, ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza yatangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje no gutorerwa, u Burundi bwatangiye kwibasirwa n’ibibazo by’umutekano muke ahanini biturutse ku batari bashyigikiye icyo cyemezo bavugaga ko kinyuranye n’Itegeko Nshinga, igihugu kigenderaho.

Muri Gahuni muri Komini ya Bugarama ni hamwe mu haherutse kugabwa ibitero bivugwa ko byagizwemo uruhare na RED Tabara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .