Sénégal: Perezida Macky Sall yasheshe Guverinoma

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sénégal, Macky Sall yasheshe Guverinoma kuri uyu wa Gatatu ku mpamvu zitaramenyakana.

Itangazo risesa iyo Guverinoma ntirivuga impamvu byakozwe ndetse ntihavuzwe igihe Guverinoma nshya izashyirirwaho. Guverinoma yasheshwe yari ifite abaminisitiri 32 n’abanyamabanga ba Leta batatu.

Mu gihe hatarashyirwaho Guverinoma nshya, abaminisitiri bari basanzwe barakomeza inshingano.

Muri Werurwe 2019 nibwo Perezida Macky Sall yatsindiye manda ya kabiri y’imyaka itanu, gusa ashinjwa kubuza abatavuga rumwe na Leta kwiyamamaza.

Macky Sall yasheshe Guverinoma ku mpamvu zitatangajwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .