Uyu ni wo mubare munini wa mbere ubonetse w’abiyamamariza kuyobora iki gihugu cyashegeshwe n’intambara.
Aya matora yagombaga kuba mu 2020 ariko aza kugenda asubikwa mu bihe bitandukanye kubera amakimbirane ashingiye kuri politiki.
Aba bakandida barangajwe imbere na Perezida ucyuye igihe Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi nka Farmajo wahisemo kongera kwiyamamaza nyuma y’aho manda ye imaze umwaka urenga yararangiye.
Farmajo aramutse atsinze amatora yaba abaye Perezida wa mbere wongeye gutorerwa indi manda mu mateka y’iki gihugu.
Umukuru w’Igihugu muri Somalia ashyirwaho biciye mu matora akorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!