South African Airways yahagaritse ibikorwa byayo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikora ingendo zo mu Kirere cya Afurika y’Epfo, South African Airways, cyabaye gihagaritse ibikorwa byacyo, mu gihe hagitegerejwe ko hafatwa umwanzuro wo kukigurisha cyangwa kugitera inkunga.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko South African Airways yakomeje kugenda ihura n’ibihombo bitandukanye ndetse na Leta y’iki gihugu ikagaragaza ubushake buke bwo kuyiha amafaranga yakwifashisha mu kuzahura ibikorwa.

Business Day News yanditse ko South African Airways yafashe umwanzuro w’uko izakora ingendo yari yarashyize kuri gahunda ariko ntigire izindi nshya iteganya.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko basubitse ibikorwa kugeza igihe bazabonera aya mafaranga bakeneye azabafasha kuzahura ibikorwa.

Iyi sosiyete yari imaze imyaka myinshi mu bihombo kuko itigeze ibona inyungu kuva mu 2011. Guverinoma yagiye iyifasha kenshi ngo izahuke ariko ntacyo byatanze.

South African Airways nubwo yagiye ihura n’ibibazo bikomeye birimo ruswa n’icyenewabo, ifatwa nka bimwe mu bigo by’indege bikuze kandi bifite amateka akomeye dore ko yashinzwe ku wa 1 Gashyantare mu 1934 ikaba ikoresha abakozi barenga 5000 mu byerekezo birenga 35 ijyamo.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2015 iyi kompanyi y’indege yari ikomeye ku buryo yegukanaga ibihembo bya kompanyi itwara abantu n’ibintu mu ndege ya mbere muri Afurika.

Gusa n’ubwo yari ikomeye yagiye icibwa intege n’amande yagiye icibwa nk’aho mu 2006 yaciwe amande y’amadorali miliyoni 31 kubera imico idahwitse igamije kwikubira isoko, mu 2007 nabwo iza gucibwa andi mande angana n’amadorali miliyoni 3.7.

Ibi bihano byose byatumye iyi sosiyete umwenda yari isanganywe yiyongera bigera mu 2011 imyenda yari ifite mu ma banki imaze kugera kuri madorali miliyari 3.9.

Ibi bibazo byose wakongeraho icyenewabo na ruswa byakunze kuyivugwamo biri mu byayiteye ibihombo bikomeye bishobora no gutuma ifunga imiryango hatagize igikorwa.

South African Airways yahagaritse ibikorwa byayo kugeza igihe izongera kubonera ubushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .