Sudani y’Epfo: Batatu baketsweho Ebola basanze ari bataraga

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima muri Sudani y’Epfo zatangaje ko abantu batatu bari baketsweho icyorezo cya Ebola ko bamaze gupimwa bagasanga ari bazima.

Mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani y’Epfo, yakiriye impuruza yaturutse mu gace ka Raja mu Burengerazuba bwa Bahr El-Ghazal, nyuma y’uko abantu batatu bapfuye bazize indwara itazwi. Iyi mpuruza kandi yavugaga ko abandi batatu bamerewe nabi.

Nyuma y’aya makuru inzego z’ubuzima muri iki gihugu zafashe umwanzuro wo gupima aba batatu basigaye ngo barebe niba bitaba ari icyorezo cya Ebola, Nyuma yo kubapima BBC ivuga ko basanzwe ari bazima.

Umuyobozi Mukuru wa serivisi ishinzwe z’ubuzima muri iki gihugu, John Rumunu, yatangarije abanyamakuru bo mu murwa mukuru Juba ko nta Ebola ihari hagendewe ku bipimo byafashwe abayikekwagaho.

Yagize ati "Minisiteri y’Ubuzima irashaka kumenyesha abaturage muri rusange ko abakekwagaho kwandura bapimwe kandi nta n’izindi ndwara ziterwa na virus basanganywe, muri Sudani y’Epfo nta virusi ya Ebola ihari kandi nta mpamvu yo guhagarika umutima."

Umuyobozi w’Agateganyo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guhashya ibyorezo, Dr Angelo Goup Thon, yavuze ko ibipimo byafashwe ku barwayi barembye byagaragaje ko nta bwandu bwa Virus ya Ebola bafite ndetse ko ibi bipimo byoherejwe muri Uganda kugira ngo hamenyekane ikibazo bafite nyirizina.

Nubwo abakekwagaho kuba baranduye icyorezo cya Ebola cyakunze kwibasira ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika batayisanganywe, ntibyakuyeho amakenga yo kuba iki cyorezo cyaba kiri muri Sudani y’Epfo, kuko abaherutse gupfa bazize indwara itaramenyekanye batapimwe kubera ko bashyinguwe mbere y’uko itsinda ry’ubuvuzi ryaturutse mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima OMS no muri Minisiteri y’Ubuzima rihagera.

Mu gace ka Bahr El-Ghazal, niho hari hakuwe aba bantu batatu bakekwagwaho Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .