Sudani y’Epfo: Perezida Kiir yavuguruje Minisitiri we ku bijyanye no guhindura ifaranga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yavuguruje ibyari biherutse gutangazwa na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, ko iki gihugu kigiye guhindura ifaranga cyakoreshaga.

Ku wa 9 Ukwakira nibwo Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri iki gihugu, Michael Makuei Lueth, yavuze ko guverinoma yafashe umwanzuro wo guhindura ifaranga.

Yagize ati “Guverinoma yafashe umwanzuro w’uko ifaranga rigomba guhindurwa, ibi ni ukugira ngo tuvugurure urwego rwacu rw’ubukungu, tuzatangira gukoresha ifaranga rishya mu gihe icyo aricyo cyose, aya ni amakuru agenewe abaturage kandi bazahabwa igihe ntarengwa.”

Nyuma y’iminsi itanu uyu mu Minisitiri atangaje ibi, Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yahakanye iby’aya makuru avuga ko nta gahunda ihari yo guhindura ifaranga rikoreshwa muri iki gihugu, ko icyari gihari “ari igitekerezo cyatanzwe ngo cyigweho n’inzobere mu by’ubukungu.”

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko iyi ari agahunda y’igihe kirekire, ko ariko itigeze yemeranywaho. Kuva byatangira guhwihwiswa ko ifaranga ry’iki gihugu rigiye guhinduka ngo ryahise ritangira guta agaciro.

Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir yatangaje ko nta gahunda ihari yo guhindura ifaranga rikoreshwa muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .