Tanzania: Abashyushyaga ibiryo barakekwaho kuba imbarutso y’inkongi igeze habi Kilimanjaro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi igera kuri itatu umusozi muremure muri Afurika ufashwe n’inkongi y’umuriro, ni umuriro kugeza n’ubu ababishinzwe batarabasha kuzimya kubera ubuhaname bw’uyu musozi n’umuyaga mwinshi uwurangwaho.

Kugeza kuri uyu munsi inzego bireba muri Tanzania ntizirahamya ijana ku ijana icyateye iyi nkongi, gusa batangiye gushyira mu majwi abantu bashyushya ibiryo bya ba mukerarugendo bazamuka uyu musozi umunsi ku munsi.

Umuvugizi w’ikigo kireberera Pariki zo muri Tanzania, Pascal Shelutete yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko uku gushyushya ibiryo aribyo bishobora kuba byarabaye imbarutso y’iyi nkongi.

Ati “Nubwo tugikora iperereza, biragaragara ko umuriro wacanywe kugira ngo hategurwe ibiryo bya ba mukerarugendo ariwo wakongeje ibyatsi byumye biri muri aka gace uhita ukwirakwira byihuse.”

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu ibikorwa byo kuzimya bitanga icyizere ku buryo mu gihe gito uyu muriro uraba wazimye. Yanijeje ko iyi nkongi itazahungabanya ibikorwa by’ubukerarugendo byakorerwaga kuri uyu musozi n’utundi duce bihana imbibi.

Kugeza ubu itsinda ry’abantu 600 ku bufatanye n’abaturage nibo bari mu mirimo yo kuzimya uyu musozi.

Iyi nkongi yibasiye Kilimanjaro kuva ku cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .