Mu busanzwe kwambara agapfukamunwa muri Tanzania ntibyari itegeko kereka nk’igihe umuntu agiye mu nyubako zikoreramo inzego za Leta.
Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2021, ni bwo Minsitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa, yavuze ko ari ngombwa ko umuturage yambara agapfukamunwa kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya COVID-19.
Yagize ati “Ambara agapfukamunwa igihe imirimo yawe y’umunsi ku wundi igusaba gutanga cyangwa kwakira serivisi isaba ko wowe n’abandi muhana intera iri munsi ya metero imwe, kugira ngo ugabanye ibyago byo kwandura COVID-19, binyuze mu kuba amacandwe y’undi muntu yagukoraho. Nta wabibujije. Ni ingenzi ko buri wese yirinda.”
Tanzania iri muri bimwe mu bihugu ku Isi bitigeze bishyiraho ingamba zikarishye zo kwirinda COVID-19 dore ko na Perezida John Pombe Magufuli aherutse gutangaza ko adashobora gushyiraho Guma mu rugo ko ahubwo igikwiye ari amasengesho. Kugeza ubu Tanzania itangaza ko yamaze guhashya COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!