Tanzania: Amashuri yongeye gufungurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2020 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi amashuri mu gihugu cya Tanzania yarafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, kuri uyu wa Mbere yongeye gufungurwa nk’uko biri mu mabwiriza yatanzwe na Perezida John Magufuli.

Umwanzuro wa Magufuli watumye Tanzania iba igihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba gifunguye amashuri n’ibintu bihuza abantu benshi nyuma yo kubifunga mu mezi atatu ashize, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Nubwo amashuri yasubukuwe, Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yasabye ko ku bigo by’amashuri hakomeza gushyirwaho uburyo bwo kwirinda nko gushyiraho ahantu ho gukarabira mbere yo kwinjira mu bigo n’ibindi.

Ibigo by’amashuri byari byagiye byifashishwa mu kwakira abakekwaho coronavirus, Minisiteri y’ubuzima yasabye ko haterwa imiti yica udukoko mbere y’uko amashuri afungurwa.

Ibigo kandi byasabwe gukora ubukangurambaga bugamije kumvisha abanyeshuri impamvu zo kwirinda icyo cyorezo.

Muri buri shuri, buri somero ry’ibitabo, buri buriro, aho abanyeshuri baryama, mu bwiherero, mu biro n’ahandi hifashishwa n’abanyeshuri, amashuri yasabwe kuhashyira uburyo bwo gukaraba mbere yo kwinjira.

Amashuri yongeye gufungura muri Tanzania, ingamba zo kwirinda Coronavirus zirakazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .