Ibihugu 15 byemerewe kuzohereza indorerezi mu matora ya Perezida muri Tanzania

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Ukwakira 2020 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko yamaze kwemerera ibihugu 15 bifite ambasade mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba kuzohereza indorerezi zizakurikirana uko amatora y’umukuru w’igihugu azagenda.

Iki cyemezo cyo kureka ibi bihugu bigakurikirana aya matora cyafashwe nyuma y’uko ambasade zabyo zari zatanze icyifuzo cyo kuyakurikirana kugira ngo hazagenzurwe ko azaba mu mucyo koko. Amazina y’ibihugu bizatanga indorerezi ntibiratangazwa.

Igihugu giheruka kwemererwa kuzoherereza indorerezi muri Tanzania ngo zizakurikirane aya matora azaba ku wa 28 Ukwakira, ni Leta Zunze Ubumwe Za Amerika nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wazo muri iki gihugu, Dr Donald Wright ku wa 17 Ukwakira 2020.

Uretse Amerika n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, na wo uherutse gutangaza ko uzoherereza muri iki gihugu indorerezi zizareba uko amatora azagenda nyuma zikazashyikiriza raporo Komisiyo y’Amatora muri Tanzania.

Izi ndorerezi za EAC biteganyijwe ko zizagera muri Tanzania ku wa 23 Ukwakira 2020, habura iminsi mike ngo amatora abe. Itsinda ry’indorerezi za EAC rizaba riyobowe n’uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Sylvestre Ntibantunganya, aho zizaba zifite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’amatora haba mbere yayo mu gihe azaba ari kuba na nyuma yayo ubwo hazaba habarurwa amajwi.

Muri aya matora biteganyijwe ko Perezida John Pombe Magufuli uri ku butegetsi akaba n’umukandida w’Ishyaka riharanira Impinduka, Chama Cha Mapinduzi (CCM) azaba ahanganye n’abandi bakandida 14.

Komisiyo ishinzwe Amatora muri Tanzania iherutse gutangaza ko muri miliyoni 59 bayituye, abazatora babarirwa muri miliyoni 29.2.

Amatora ya Perezida muri Tanzania ateganyijwe kuba ku wa 28 Ukwakira, akazahuza Magufuli usanzwe ku butegetsi n'abandi bakandida 14

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .