Tanzania igiye kwifashisha indege mu kuzimya umuriro ku musozi wa Kilimanjaro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Leta ya Tanzania yatangaje ko kuri uyu wa Kane iratangira gukoresha indege mu kuzimya umuriro umaze iminsi itanu wigabije umusozi wa Kilimanjaro, umwe mu misozi miremire ku isi.

Minisitiri w’ubukerarugendo muri icyo gihugu, Hamisi Kigwangalla, yavuze ko abashinzwe kuzimya inkongi ku bufatanye n’abaturage bagerageje, ariko bakeneye izindi mbaraga.

Ibyatumye kuzimya uwo muriro bigorana, ni umuyaga uri kuri uwo musozi, ibihuru n’ibyatsi byumye. Abantu basaga 500 nibo bari gufasha mu kuzimya uwo muriro.

Icyateye uwo muriro ntikiramenyekana, gusa bikekwa ko yaturutse ku bantu batekera ibiryo ba mukerarugendo kuri uwo musozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .