Muri Tanzania hagiye humvikana inkuru nyinshi mu bihe bitandukanye, zimwe zivuga ko nta Coronavirus ihari mu gihe Umuryango w’Abibumye wita ku buzima OMS, n’ibihugu by’amahanga byagiye bitunga agatoki iki Gihugu.
Ni kenshi Perezida John Pombe Magufuli yagiye yumvikana ahamagarira abaturage kutita cyane ku cyorezo n’amabwiriza yo kucyirinda kuko nta gihari ndetse bigera n’aho muri Mata 2020 Guverinoma ifata umwanzuro wo kutazongera gutangaza amakuru mashya kuri iki cyorezo.
Bitandukanye n’ibyo Tanzania yatangazaga ko nta Coronavirus ihari, ubu noneho Leta irifuza ko abanya-Tanzania bose guhagurukira ingamba zigera ku munani zashyizweho zo gutsinda icyorezo cya cya COVID-19.
Uretse amasengesho y’iminsi itatu yasojwe ku Cyumweru taliki ya 21 Gashyantare 2021, Minisiteri y’ubuzima yasohoye itangazo ko ivuga Abanya-Tanzania bose basabwa kwitabira ibijyanye n’isuku nk’uko inzobere mu buzima zibiteganya.
Muri ibyo harimo gukaraba intoki n’amazi n’isabune ndetse no gukoresha umuti wica udukoko ku ntoki [sanitizer] mu gihe nta mazi meza n’isabune bihari.
Bongeye gushimangira ko igihugu kitazagira ibihe bya Guma mu rugo bityo Minisiteri isaba abaturage kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri, kurinda cyane abantu bakuze, abafite umubyibuho ukabije n’abafite ibibazo by’umubiri bitandukanye.
Minisiteri kandi yagiriye abaturage inama yo kurya indyo yuzuye, by’umwihariko imbuto n’imboga no kwambara neza agapfukamunwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!