U Burundi bwafunze ambasade eshatu buhamagaza na ba ambasaderi 12

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

U Burundi bwafashe icyemezo cyo guhamagaza ababuhagarariye mu bihugu 12 ndetse muri bo batatu ambasade bayoboraga zifungwa burundu.

Ni icyemezo cyamenyekanye cyane ku wa 11 Ukwakira, gusa leta y’iki gihugu yirinda kugira byinshi igitangazaho.

VOA yatangaje ko mu ba ambasaderi bahamagajwe harimo uharagarire u Burundi muri Kenya, Afurika y’Epfo, Nigeria, Maroc, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Canada, Brésil, Arabia Saudite na Dubai.

Muri aba ba ambasaderi bahamagajwe harimo abari bayoboye ambasade zafunzwe burundu zirimo iyo muri Canada, Nigeria na Brésil.

Mu ibaruwa yanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, yandikira ambasaderi w’iki gihugu muri Kenya, Jean Bosco Barege, yamubwiye ko agomba kwihutira gusubira i Bujumbura ko ibyinshi ku ihamagazwa rye azabimenyeshwa ahageze.

Uku gufunga ambasade no guhamagaza ba Ambasaderi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko ari ibisanzwe kandi ko hagamijwe kuba akazi kakorwa neza kurushaho.

Nubwo ubutegetsi bw’u Burundi buvuga gutya, amakuru ava muri iyi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga agaragaza ko bamwe muri aba ba ambasaderi bahamagajwe cyane cyane abo mu bihugu by’u Burayi bashinjwa kuba batarakoze iyo bwabaga ngo ibi bihugu bikureho ibihano byafatiye igihugu cyabo na bamwe mu bayobozi mu myaka itanu ishize.

Uretse ibi hari n’andi makuru avuga ko aba ambasaderi bahamagajwe bamwe muri bo bakekwaho kugirana umubano wihariye n’abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi.

Umwe mu basesenguzi ba Politiki waganiriye na VOA yavuze ko uku guhamagaza aba ba ambasaderi batandukanye bishobora kuba biri mu mugambi wa Perezida Evariste Ndayishimiye wo kubasimbuza cyane ko abenshi ari abashyizweho na Pierre Nkurunziza.

Ati “Ubutegetsi bushya nabwo buba bwifuza gushyiraho ababuhagarariye bashya muri ibyo bihugu. Abahagarariye u Burundi mu bihugu bitandukanye bahamagajwe bari babarengeje manda”.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Sonia Niyubahwe, yemereye itangazamakuru ry’i Burundi ko koko Leta yafashe icyemezo cyo guhamagaza abahagarariye u Burundi muri ibi bihugu bitandukanye ariko avuga ko ntaho bihuriye no kuba hari umubano mubi iki gihugu cyaba gifitanye n’ibi bihugu bitandukanye.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Albert Shingiro, yabwiye ba ambasaderi bahamagajwe ko bazamenyeshwa byinshi nibagera i Bujumbura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .