Uganda: Abantu 11 bafatiwe ku kibuga cy’indege bafite ibyemezo by’ibyiganano bigaragaza ko batanduye COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukwakira 2020 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Uganda yafatiye ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe abantu 11 bari bafite ibyemezo bitujuje ubuziranenge bigaragaza ko batanduye COVID-19, mu gihe imibare y’abanduye iki cyorezo muri Uganda ikomeje gutumbagira kuko abamaze kwandura bose hamwe ubu ari 10590.

Iryo tsinda ryarimo abagore batatu n’abagabo umunani biganjemo abo muri Ethiopia, bahise bafungira ku kibuga cy’indege kugira ngo babanze babazwe kuri ibyo byemezo by’ibihimbano.

Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili muri Uganda, Vianney Luggya, yabwiye Daily Monitor ko abo atari aba mbere bafatiwe muri Uganda, kuva ikibuga cy’indege cyakongera gukora, nyuma y’igihe gifunzwe kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Yakomeje ati “Twashyizeho uburyo butuma dutahura ibyemezo by’ibyiganano. Niyo mpamvu tubasha gufata ababigerageje, turashishikariza abantu kujya bashaka ibyangombwa mbere y’amasaha 72 ngo urugendo rwabo rugere.”

Abantu bose basohoka muri Uganda banyuze ku Kibuga cy’indege cya Entebbe bagomba kuba bagaragaza ko bapimwe COVID-19 mu masaha 120 ashize, mu gihe abinjira mu gihugu bagomba kugaragaza icyemezo cyo mu masaha 72.

Kugeza ubu abantu bamaze kwicwa na COVID-19 muri Uganda ni 97, mu gihe ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa ari 522 286.

Mu bamaze kwandura muri Uganda bose hamwe, abagera ku 6922 bamaze gukira iyi ndwara.

Abantu 11 bafatiwe ku kibuga cy'indege cya Entebbe bafite ibyemezo bya COVID-19 bitujuje ubuziranenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .