Uganda: Abantu bitwaje intwaro bashimuse abarobyi 16 babajyana muri Congo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Ukwakira 2020 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro ku wa Gatandatu bashimuse abarobyi 16 bo muri Uganda babasanze ku Kiyaga cya Albert babajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwe mu bari hafi yahabereye iyi nsanganya, Richard Tabaro, yabwiye Chimp reports ko aba bantu bitwaje intwaro bateye uduce dusanzwe dukorerwamo uburobyi twa Kaiso, Kabwoya na Kijangi maze batunga imbunda abarobyi bahasanze bahita babashorerana n’amato yabo babajyana muri Congo.

Uretse gushimuta aba barobyi ngo aba bantu bitwaje intwaro banibye amato 20 akoresha moteri.

Kugeza kuri ubu Leta ya Uganda ngo yahise ishyira umubare munini w’ingabo mu nkengero z’Ikiyaga cya Albert ndetse kuri ubu hakaba hatangiye ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi muri Congo kugira ngo aba barobyi bashimuswe barekurwe n’amato yabo agaruzwe.

Si ubwa mbere muri Uganda habera ibikorwa nk’ibi dore ko no muri Mata abandi bantu bitwaje intwaro bagabye igitero hafi n’Ikiyaga cya Albert mu gace ka Hoima ariko baza guhangana n’ingabo za Uganda bamwe barafatwa abandi basubira muri RDC aho bari bambutse baturutse.

Aba barobyi 16 bashimuswe basanzwe ku Kiyaga cya Albert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .