Uganda: Bobi Wine yashinje inzego z’umutekano kumutwara impapuro yari kuzatangiraho kandidatire

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Umudepite akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Guverinoma ya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, arashinja inzego z’umutekano kumutwarira impapuro yari kuzatanga yiyamamariza umwanya wa Perezida.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo inzego z’umutekano zagiye gusaka ibiro bya Bobi Wine, zitwara ibikoresho bitandukanye birimo n’inyandiko.

Bimwe mubyo abiyamamariza umwanya wa Perezida basabwa harimo imikono y’abantu ijana bamuzi muri bibiri bya gatatu by’uturere tugize Uganda.

Bobi Wine yabwiye BBC ko yari amaze gushaka imikono y’abantu miliyoni esheshatu, ariko ngo babibuze nyuma yo gusakwa.

Yagize ati “Guverinoma ya Museveni irashaka kumbuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida. Batangiye bibaza ku mpamyabumenyi yanjye, imyaka yanjye none bageze aho bangiza gutanga kandidatire yanjye. Ndakeka ko ariyo mpamvu batwaye inyandiko zanjye.”

Bobi Wine yavuze ko nubwo inyandiko ze bazitwaye ataracika intege, ahubwo ngo bahise bamenyesha amashami y’ishyaka rye guhita batangira gukusanya indi mikono.

Yavuze ko uretse inyandiko, banamutwaye amafaranga asaga miliyoni 23 z’amashilingi ya Uganda yari yatanzwe n’abarwanashyaka ngo azifashishwe mu matora.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru niwo munsi ntarengwa Bobi Wine yahawe wo kuba yatanze inyandiko za kandidatire ye.

Bobe Wine yavuze ko atazacika intege nubwo impapuro z'imikono zibwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .