Uganda: Hari impungenge ko Waragi zishobora kwinjizwa mu mashuri

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi atandatu abanyeshuri bo muri Uganda batiga, kuri uyu wa Kane abari mu myaka ya nyuma barasubukura amasomo ariko hari impungenge ko bazajyana inzoga mu mashuri bazita imiti isukura mu ntoki.

Inzego z’uburezi zaburiye ababyeyi, zibasaba kudaha abana iyi miti isukura intoki bagiye ku ishuri kuko ngo hari abashobora kujijisha bagashyiramo inzoga.

Amashuri yakanguriwe gushyiraho za kandagira ukarabe n’amasabune akaba aribwo buryo abana bazajya bakoresha mu kwirinda COVID-19.

Ushinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza y’uburezi, Benson Kule, yavuze ko umuti usukura intoki ukwiye kujya ukoreshwa mu biro cyangwa ugatwarwa n’abarimu gusa aho kuba abanyeshuri.

Ati “Abanyeshuri ni abana, bakwiye kurindwa. Bamwe bazatwara Waragi bayita sanitizer kandi ntuzabasha kubimenya. Bizarangira ufite ishuri ry’abasinzi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .