Uganda yashinje Tanzania gushyiraho ibiciro bihanitse ku bashoferi bayo bajya i Dar es Salaam

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Uganda yagaragaje ko ihangayikishijwe n’uko Tanzania iri kwishyuza abashoferi bayo b’amakamyo bajya ku cyambu cya Dar es Salaam, amafaranga menshi aruta cyane ayo abashoferi bava mu Rwanda bacibwa, igihe bakoresha imihanda y’icyo gihugu batwaye imizigo.

Uganda yamaze kugeza ikibazo cyayo mu nama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), irega Tanzania kurenga ku mabwiriza agenga isoko rusange, igashyiraho ibiciro bitandukanye ku bihugu binyamuryango kandi byagombaga kuba bingana.

Igituma Uganda ibifata nk’ikibazo gikomeye ngo ni uko abashoferi bayo bajya ku cyambu cya Dar es Salaam bacibwa $500, mu gihe abava mu Rwanda bo bacibwa $152 gusa – kimwe n’amakamyo yose yinjira mu Rwanda nayo yishyuzwa $152 kubera gukoresha imihanda yarwo.

Uganda ivuga ko aya mafaranga ari hejuru cyane, kandi kuba badacibwa angana n’ay’abo mu Rwanda ari ukubavutsa amahirwe yo kugira amahirwe angana, bikanabangamira gahunda yo kugira ishoramari rihuriweho na EAC.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo n’Ubwikorezi wa Uganda, Gen Katumba Wamala, yavuze ko bibabangamiye cyane, ndetse ko bamaze kugeza ikirego cyabo mu bunyamabanga bwa EAC binyujijwe ku nama y’Abaminisitiri ba EAC, basaba ko hashyirwaho igiciro kingana ku bihugu binyamuryango byose.

Ati “Bibangamira ubucuruzi cyane, kuko ubu umuntu asigaye atekereza kabiri mbere yo kuba yatumiza ibicuruzwa binyuze muri Tanzania. Bari gutuma ubuhahirane na Tanzania bugorana kandi ibi ntabwo binyuze mu mucyo rwose, kuko niba harashyizweho igiciro cyo kwishyura kigomba kuba gihuriweho na bose."

Gen Wamala yavuze ko abona ibi ari ibintu byo kwicara bakaganiraho neza hagati y’impande zombi, kandi ko gukemuka bishoboka.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa remezo, Ubwikorezi n’Itumanaho muri Tanzania, Isack Aloyce Kamwelwe, we yavuze ko bari gukora ubugenzuzi bugamije kureba ibiciro byashyiriweho abakoresha imihanda ibahuza n’icyambu cya Dar es Salaam, ngo harebwe uburyo byakoroshywa.

Yanavuze ko nubwo atazi igihe aya mafaranga yashyiriweho, byari ukugira ngo afashe mu gusana imihanda aya makamyo akoresha yerekeza ku cyambu cya Dar es Salaam, gusa ngo bari kureba uburyo bashyiraho igiciro fatizo gihamye kuri bose.

Iki kibazo Uganda yakijeje bwa mbere mu nama y’abaminisitiri ba EAC yigaga ku bijyanye n’ubucuruzi, ubukungu n’ishoramari mu 2017, gusa nticyigeze kibonerwa umuti uhamye no mu nama zakurikiye, iyo harimo n’iz’abakuru b’ibihugu.

Mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 11 Nzeri uyu mwaka, hagaragajwe ko iki kibazo kimaze igihe kirekire kitabonerwa umuti, kandi ibikorwa binyuranye n’itegeko rigena imishyirirweho y’Isoko rusange, ingingo ya ryo ya 18.

Tanzania yasabye ko habaho inama yihariye yiga kuri iki kibazo n’uburyo cyakemuka, mu gihe Uganda yo itabikozwaga ahubwo ikavuga ko nayo igiye kugerera Tanzania mu kebo yayigereyemo, nayo ikishyuza abashoferi bayo amafaranga y’umurengera.

Tanzania yatangarije abitabiriye inama ko yari yarakiriye n’ubundi ibirego nk’ibi kandi ikaba iri mu murongo wo kubishakira umuti, n’ubwo Uganda nta cyizere ibiha.

Mu 2018 ibyo Tanzania yohereza muri Uganda byageze kuri miliyoni $105.7 zivuye kuri miliyoni $ 27.5 mu 2017. Ni mu gihe ibyo Uganda yohereza muri Tanzania byazamutseho 33.1%, aho byavuye kuri miliyoni $49.8 bikagera kuri miliyoni $ 66.3.

Umurongo w'amakamyo atwaye ibicuruzwa, ategereje kwambuka umupaka wa Mutukula uhuza Uganda na Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .